Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Author: philbert

APR F.C YASANGIYE N’UBUYOBOZI BWAYO BUBIFURIZA UMWAKA MUSHYA MUHIRE

APR F.C YASANGIYE N’UBUYOBOZI BWAYO BUBIFURIZA UMWAKA MUSHYA MUHIRE

News
Basangiye iminsi mikuru nk'ikipe mbere yo kujya gusangira n'imiryango yabo Mbere y'uko bajya gusangira iminsi mikuru n'imiryango yabo, Umuyobozi wa APR F.C, Lt Gen MK MUBARAKH yasangiye n'abakinnyi, abatoza n'abakunzi b'iyi kipe y'Ingabo z'u Rwanda, abifuriza umwaka mushya muhire. Ni nyuma y'umukino w'umunsi wa 15 wa shampiyona ari na wo wasozaga imikino ibanza, wakinwe kuri uyu wa kane tariki ya 22/12/2022 kuri Stade Umuganda yo mu Karere ka Rubavu, aho APR F.C yanganyije na Etincelles FC igitego 1-1. Ni ugusangira kwabereye muri Serena Kivu Hotel mu Karere ka Rubavu kukaba kwaranzwe n'ibiganiro byo kwisuzuma, hagamijwe gushima ibyiza byagezweho no kureba uburyo bwo kubisigasira, ndetse no kunoza ibitaranoze mu mikino ibanza ya shampiyona. Mu mpanuro yatanze, Chairman w...
APR FC YANGANYIJE NA ETINCELLES FC

APR FC YANGANYIJE NA ETINCELLES FC

News
APR FC bishimira igitego cyabonetse mu gice cya mbere APR FC yanganyije igitego 1-1 na Etincelles FC mu mukino usoza igice cya mbere cya shampiyona (1st Leg/Phase Aller). Ni umukino APR FC yatangiye igaragaza umurava wo gushaka intsinzi, cyane ko abakinnyi bari bazi neza ko amanota atatu yashoboraga gutuma barara bayoboye urutonde rwa shampiyona by'agateganyo. Icyakora na Etincelles FC yari imbere y'abafana bayo yageragezaga kwihagararaho, ugakina yugarira ariko inyuzamo igasatira. Gushakisha imbaraga igitego kwa APR FC kuva umukino ugitangira, no kwihagararaho kwa Etincelles FC byagize ingaruka kuri Kapiteni MANISHIMWE Djabel, wahise uvunika mu kagombambari, bihita biba ngombwa ko Umutoza Ben Moussa asimbuza mu buryo atateganyije, yinjiza Ishimwe Anicet. Umukino wakomeje u...
APR FC YAKUBISE RAYON SPORTS AHABABAZA – AMAFOTO

APR FC YAKUBISE RAYON SPORTS AHABABAZA – AMAFOTO

News
APR FC yahamije ibigwi byayo, ikubita Rayon Sports ahababaza maze ishimangira ko gutsinda iyi kipe ari inshingano ubwo yayitsindaga igitego 1-0 cyatsinzwe na Yannick Bizimana. Ni mu mukino w'umunsi wa 14 wa shampiyona wakinwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17/12/2022. APR FC yatangiye umukino igaragaza ko irusha Rayon Sports kumenya icyo amanota atatu baharaniraga avuze. Ntibyatinze itangira gusatira izamu rya Rayon Sports n'ubwo byari bikigoranye kuboneza umupira mu rushundura. Igice cya mbere cyarinze kirangira bikiri 0-0 ndetse byasaga n'aho amakipe yombi arimo gukina acungana ku jisho, ngo uca undi urwaho amwibe umugono. APR FC yari ifite intwaro zayo zose kandi bambariye urugamba Igice cya kabiri vyatangiye nk'uko icya mbere vcyarangiye, hakorwa impinduka zitan...
APR WFC YANGANYIJE NA AS KABUYE

APR WFC YANGANYIJE NA AS KABUYE

News
APR WFC yanganyije 0-0 na AS Kabuye WFC mu mukino w'umunsi wa gatatu wa shampiyona y'icyiciro cya kabiri y'abari n'abategarugori wakinwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17/12/2022. Wari umukino APR WFC yari ikeneye gutsinda, dore ko n'ubwo itaratsindwa umukino n'umwe kuva shampiyona yatangira, na yo ntiratsinda. Umukino watangiye APR WFC ihererekanya neza umupira, isatira nk'ishaka igitego kugirango itahane amanota 3 ariko bikanga, ndetse igice cya mbere kirangira ari 0-0. Igice cya kabiri cyagenze nk'icya mbere, APR WFC yakomeje kwiharira umukino, irawuyobora igasatira, ariko kuboneza umupira mu rushundura bikananirana. Umukino warinze urangira bikiri 0-0, bikaba bibaye umukino wa gatatu APR WFC itabona intsinzi n'ubwo ari yo iba yarushije amakipe yose imaze guhura na yo. ...
GUTSINDA RAYON SPORTS NI INSHINGANO – TONY KABANDA

GUTSINDA RAYON SPORTS NI INSHINGANO – TONY KABANDA

News
Umuvugizi wa APR FC, Bwana Tony Kabanda yibukije ko gutsinda Rayon Sports ari inshingano ku ikipe y'ingabo z'igihugu. Ibi yabitangaje mu kiganiro Urubuga rw'imikino cya Radio Rwanda, ubwo yari yatumiwe ngo avuge ku myiteguro ya APR FC mbere y'umukino bamwe bafata nk'uhatse indi uzaduhuza na Rayon Sports. Ni umukino w'umunsi wa 14 wa shampiyona uzaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17/12/2022. Kugeza ubu APR FC ni Mpatse Rayon Sports, kuko imaze kuyitsinda imikino isaga 40 mu gihe iyo kipe yambara ubururu n'umweru yo imaze gutsinda iy'ingabo inshuro 29 zonyine. Kugeza ubu APR FC iri ku mwanya wa gatatu isangiye na Kiyovu Sports zinganya amanota 24, zigakurikira AS Kigali ifite amanota 27 mu gihe Rayon Sports iyoboye urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona n'amanota 28. APR FC...
BIZIMANA NA NIYIBIZI BAFASHIJE APR FC GUTSINDA RUTSIRO FC

BIZIMANA NA NIYIBIZI BAFASHIJE APR FC GUTSINDA RUTSIRO FC

News
APR FC yaje muri uyu mukino izi neza ko ikiyigenza ari amanota 3 kugirango yegere andi makipe duhanganiye igikombe Igitego cya NIYIBIZI Ramadhan n'icya Yannick BIZIMANA ni byo APR FC yatsinze Rutsiro FC mu mukino w'umunsi wa 13 wakinwe kuri uyu wa mbere tariki ya 12/12/2022. Wari umukino utari woroshye, dore ko wahuzaga ikipe y'ingabo yahataniraga gutsinda ngo ikomeze irye isataburenge andi makipe ayiri imbere, n'ikipe y'Akarere ka Rutsiro irajwe ishinga no kongera guha ibyishimo abaturage no kongera amanota kugirango itazisanga mu makipe yo munsi y'umurongo utukura. Ibi byatumye umukino utangirana imbaraga ku mpande zombi, ariko APR FC ikiharira umupira, dore ko Rutsiro FC yo yasaga n'ishaka gutangira yugarira ariko inagerageza kwiba umugono ngo ishake igitego. Nyuma yo guhus...
APR WOMEN FC YANGANYIJE NA FOREVER WFC – AMAFOTO

APR WOMEN FC YANGANYIJE NA FOREVER WFC – AMAFOTO

News
APR WFC yiganjemo abakinnyi bakiri bato cyane batanga icyizere ahazaza APR WOMEN FC yanganyije na Forever WFC igitego 1-1 mu mukino w'umunsi wa kabiri wa shampiyona y'icyiciro cya kabiri mu bari n'abategarugori. Ni umukino wakinwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10/12/2022, aho Forever WFC yari yakiriye APR WFC ku kibuga cya Camp Kigali. Wari umukino utaryoheye ijisho bitewe n'ikibuga kitameze neza bakiniragaho, gusa APR FC y'abakinnyi bakiri bato cyane yarushije cyane ikipe ya Forever WFC yo wabonaga yiganjemo abakobwa bakuze. Abimana Laurence yari yazonze ab'inyuma ba Forever WFC Igice cya mbere cyose cyihariwe na APR WFC ariko uburyo bumwe rukumbi bwabonetse imbere y'izamu ryayo ryari ririnzwe na Uwamungu Carine, Forever WFC yabonyemo koroneri. Iyo koroneri ni yo yaje...
UMUTOZA BEN MOUSSA YAMAZE IMPUNGENGE ABAKUNZI BA APR FC

UMUTOZA BEN MOUSSA YAMAZE IMPUNGENGE ABAKUNZI BA APR FC

News
Umutoza Ben Moussa yizeye kwesa imihigo y'ikipe y'ingabo Umutoza w’agateganyo wa APR FC, Ben Moussa yamaze impungenge abakunzi ba APR FC n’abandi bibaza ko amahirwe yo yo kwegukana igikombe cya shampiyona yagabanutse. Ibi yabitangaje nyuma y’aho APR FC inganyije na AS Kigali mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa gatandatu wa shampiyona, aho byatumye iyi kipe y’ingabo ihita irushanwa amanita indwi (7) na Rayon Sports. Aganira n’Itangazamakuru nyuma y’uwo mukino, Umutoza Ben Moussa yavuze ko nta rirarenga ku buryo hari uwagira aho terekeza igikombe cya shampiyona, ndetse ngo igikombe ni icya APR FC nk’ibisanzwe kuko ari yo ntego yayo. Umutoza Ben Moussa yagize ati “Icyizere ndagifite, turabura imikino ibiri ngo dusoze imikino ibanza, dusigaje imikino 18 ukubye amanota atatu, twebwe...
UMUTOZA BEN MOUSSA YIJEJE IBISUBIZO KU IBURA RY’IBITEGO

UMUTOZA BEN MOUSSA YIJEJE IBISUBIZO KU IBURA RY’IBITEGO

News
Nyuma yo kunganya 0-0 na AS Kigali bikaba ubugira gatatu bwikurikiranya APR FC itinjiza igitego n’ubwo na yo itinjizwa, Umutoza w’agateganyo, Ben Moussa yijeje ibisubizo ku kibazo cy’ibura ry’ibitego, ndetse ngo abafana bashonje bahishiwe mu mikino itaha. Ibi yabitangaje nyuma y’umukino AS Kigali yakiriyemo APR FC mu mugoroba w’uyu wa kane tariki ya 8 Ukuboza 2022, ukaba uw’ikirarane cy’umunsi wa 6 wa shampiyona. Ni umukino APR FC yarushije bigaragara AS Kigali, ariko kubona igitego biranga ku mpande zombi n’ubwo iyi kipe y’ingabo z’igihugu ari yo yaremye uburyo bwabyara ibitego bwinshi haba mu gice cya mbere ndetse n’icya kabiri. Abajijwe ku kuntu yakiriye ibyavuye muri uwo mukino, Umutoza Ben Moussa yagize ati “Icyo nabonye ni uko twihariye umukino turawuyobora igice cya mb...
APR FC YANGANYIJE NA AS KIGALI

APR FC YANGANYIJE NA AS KIGALI

News
APR FC yanganyije 0-0 na AS Kigali mu mukino w'ikirarane cy'umunsi wa gatandatu (6) wa shampiyona wakinwe kuri uyu wa kane tariki ya 8/11/2022. Uyu mukino wasubitswe ubwo APR FC yari mu mikino y'irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Champions league), mu gihe AS Kigali yo yarimo ikina irihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo (CAF Confederations Cup). Ni umukino APR FC yashakagamo amanota atatu imbumbe, bikagaragazwa n'ukuntu yatangiye umukino, aho yanawuyoboye igice cya mbere cyose. APR FC yarushije AS Kigali kuva ku munota wa mbere, ndetse ahagana ku munota wa 7, Byiringiro Lague yahushije igitego ku mupira wari uturutse kwa Niyonkuru Ramadhan, maze agerageje gucenga ab'inyuma barawumwambura. Byakomeje bityo, APR FC yiharira umukino ari na ko ihusha uburyo bu...