
APR FC YASINYISHIJE UNDI MYUGARIRO MPUZAMAHANGA
Mu rwego rwo gukomeza kubaka ikipe y’ubukombe mu ruhando rwa Afurika, APR F.C yasinyishije Banga Salomon Bindjeme, uyu akaba undi myugariro mpuzamahanga ukomoka muri Cameroun.
Ni umukinnyi uje yiyongera ku bandi basinye amasezerano mu ikipe y’ingabo z’u Rwanda guhera mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nyakanga, bikaba biri mu rwego rwo kongeramo amaraso mashya hagamijwe kubaka ikipe y’ubukombe.
Banga Salomon Bindjeme yitezweho kwifashisha inararibonye ye mu mikino mpuzamahanga agafasha ba myugariro bandi ba APR FC kuzamura urwego rwabo, dore ko ari abahanga ariko bari bagikeneye inararibonye yo ku rwego mpuzamahanga.
Banga Salomon Bindjeme yasinye amasezerano y’imyaka ibiri, akaba aje muri APR F.C aturutse muri AL Hilal Omdurman yo muri Soudan.
Uyu myugariro w’imyaka 27 yageze ...