Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Author: philbert

APR FC YASINYISHIJE UNDI MYUGARIRO MPUZAMAHANGA

APR FC YASINYISHIJE UNDI MYUGARIRO MPUZAMAHANGA

News
Mu rwego rwo gukomeza kubaka ikipe y’ubukombe mu ruhando rwa Afurika, APR F.C yasinyishije Banga Salomon Bindjeme, uyu akaba undi myugariro mpuzamahanga ukomoka muri Cameroun. Ni umukinnyi uje yiyongera ku bandi basinye amasezerano mu ikipe y’ingabo z’u Rwanda guhera mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nyakanga, bikaba biri mu rwego rwo kongeramo amaraso mashya hagamijwe kubaka ikipe y’ubukombe. Banga Salomon Bindjeme yitezweho kwifashisha inararibonye ye mu mikino mpuzamahanga agafasha ba myugariro bandi ba APR FC kuzamura urwego rwabo, dore ko ari abahanga ariko bari bagikeneye inararibonye yo ku rwego mpuzamahanga. Banga Salomon Bindjeme yasinye amasezerano y’imyaka ibiri, akaba aje muri APR F.C aturutse muri AL Hilal Omdurman yo muri Soudan. Uyu myugariro w’imyaka 27 yageze ...
NDIKUMANA DANNY UMUKINNYI MUSHYA WA APR F.C

NDIKUMANA DANNY UMUKINNYI MUSHYA WA APR F.C

News
Ndikumana Danny ni umukinnyi mushya wa APR F.C nyuma yo gusinya amasezerano yo kuyikinira mu gihe kingana n'imyaka ibiri. Ni umukinnyi ukina mu b'imbere nka rutahizamu, uyu akaba yari aherutse gusoza amasezerano ye mu ikipe ya Rukinzo FC yo mu gihugu cy'u Burundi. Ndikumana ni rutahizamu ukiri muto wigaragaje neza ndetse ashimangira ubuhanga bwe mu mikino ihuza Polisi yo muri Afurika y'iburasirazuba no hagati (EAPCCO GAMES 2023) yabereye mu Rwanda. Aha ni na ho byamenyekaniye ko uwo rutahizamu wazonze Polisi y'u Rwanda ari Umunyarwanda kandi ari hafi gusoza amasezerano mu ikipe ya Rukinzo FC, maze iyi kipe y'ingabo ifata umwanzuro wo kumuzana muri bagenzi be agakomeza kuzamura impano ye. Uyu rutahizamu yitezweho kuba ikirungo cyiza muri iyi kipe y'ingabo z'igihugu, dore ko...
APR FC IRANYOMOZA IBYO KWIRUKANA BAMWE MU BAKINNYI BAYO

APR FC IRANYOMOZA IBYO KWIRUKANA BAMWE MU BAKINNYI BAYO

News
APR F.C iranyomoza inkuru y’iyirukanwa rya bamwe mu bakinnyi bayo yarimo icicikana ku mbuga nkoranyambaga. Ni inkuru APR F.C yahimbiwe n'abantu ku mpamvu zabo bwite, ikaba yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Ubuyobozi bukaba butangaza ko nta kuri kubirimo ndetse nta n’isano bifitanye na ko. Ubuyobozi bwa APR F.C burateganya kongeramo amaraso mashya haba mu bakinnyi ndetse n’abandi bakozi, hagamijwe kubaka ikipe ibereye abakunzi n’abafana bayo. Ubuyobozi kandi buboneyeho gusaba abakunzi ba APR F.C n’abafana bayo kwirinda kuyobywa n’ibihuha byinshi biba bivugwa mu bihe by’igura n’igurisha ry’abakinnyi, bakizera kandi bagategereza ibitangazwa n’ubuyobozi bubahagarariye ari na bwo bureberera buri munsi ikipe yabo. Uru rutonde ni uruhimbano, aba...
APR FTC U-20 YATANGIRANYE INTSINZI MURI SHAMPIYONA Y’ICYICIRO CYA GATATU

APR FTC U-20 YATANGIRANYE INTSINZI MURI SHAMPIYONA Y’ICYICIRO CYA GATATU

News
APR Football Training Center (APR FTC U-20) Ikipe y’abato ya APR FC yatangiye shampiyona y’icyiciro cya gatatu (D3) ndetse itsinda umukino wa mbere yari yakiriwemo na Kinigi St. Pierre FC yo mu Karere ka Musanze. Ni umukino wakiniwe ku kibuga cy’ishuri APICUR kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24/06/2023, ukaba watangiye ikipe ya APR FTC U-20 isa n’igorwa cyane n’ikibuga kitari kimeze neza bitewe n’imvura nyinshi yari yaguye mu Karere ka Musanze. Icyakora ntibyabujije abo basore kwihagararaho kugeza ubwo bari bamaze kumenyera ubunyereri, maze ku munota wa 30, APR FTC U-20 ifungura amazamu, igitego cyatsinzwe na Mushimiyimana Elysee nyuma yo guhererekanya umupira neza na bagenzi be. Ubwo igice cya mbere cyaganaga ku musozo, iyi kipe y’abato b’ikipe y’ingabo z’igihugu yinjije igite...
APR F.C YEGUKANYE IGIKOMBE CYA SHAMPIYONA

APR F.C YEGUKANYE IGIKOMBE CYA SHAMPIYONA

News
APR F.C yegukanye igikombe cya shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya APR F.C yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1 ihita yegukana igikombe cya 21 cya shampiyona inakora amateka yo kugitwara ishuro enye zikurikiranye ubugira kabiri. Ni nyuma y'umukino usoza shampiyona wakinwe kuri iki cyumweru tariki ya 28/05/2023 aho APR F.C yatsinze Gorilla F.C ibitego 2-1. Nshuti Innocent na Ruboneka J.Bosco ni bo batsinze ibyo bitego byashimangiye ubushongore n'ubukaka bwa APR F.C igahigika abakeba bari bahanganiye igikombe cya shampiyona. APR FC yatangiye umukino izi neza ko nta kosa ikwiye gukora kuko ryatuma itakaza igikombe kigatwarwa na Kiyovu Sports cyangwa Rayon Sports dore ko ari zo zashoye umurengera haba mu kibuga no hanze yacyo ngo zirebe ko zabuza iyi kipe y'ingabo kwegukana igik...
NSHUTI YAFASHIJE APR F.C GUTSINDA RWAMAGANA CITY YISUBIZA INTEBE Y’ICYUBAHIRO

NSHUTI YAFASHIJE APR F.C GUTSINDA RWAMAGANA CITY YISUBIZA INTEBE Y’ICYUBAHIRO

News
APR F.C yaje muri uyu mukino izi neza ko nta kosa mu mikino ibiri yari isigaye NSHUTI Innocent yatsinze ibitego bitatu (3) muri bine (4) kuri kimwe (1) APR F.C yatsinze Rwamagana City F.C maze iyi kipe y'ingabo z'igihugu ihita yisubiza umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona. Ni mu mukino w'umunsi wa 29 wa shampiyona wakinwe kuri iki cyumweru tariki ya 21/05/2023 aho APR F.C yari yakiriye Rwamagana City F.C kuri stade ya Bugesera. Umukino watangiye APR F.C igaragaza ubwira bwo gutsinda hakiri kare, ndetse ku munota wa 2 gusa Rubineka J.Bosco yateye ishoti rikomeye maze umupira ugarurwa n'umutambiko w'izamu, uhita ujya aho Kwitonda Alain 'Bacca' yari ahagaze ahita acenga myugariro atera ishoti ariko uwo myugariro akora ku mupira maze uca ku ruhande gato rw'izamu. Byatumye um...
APR WOMEN FC YATSINZE NASHO WFC BAHATANIRAGA UMWANYA WA 3 MURI SHAMPIYONA

APR WOMEN FC YATSINZE NASHO WFC BAHATANIRAGA UMWANYA WA 3 MURI SHAMPIYONA

News
APR WFC yegukanye umwanya wa gatatu APR WOMEN FC yatsinze Nasho WFC ibitego 3-1 maze yegukana umwanya wa 3 ku rutonde rwa shampiyona y'icyiciro cya kabiri y'abari n'abategarugori. Ni umukino wo guhatanira umwanya wa 3 wabanjirije umukino wa nyuma, iyo yombi ikaba yakinwe kuri iki cyumweru tariki ya 14/05/2023 ari na bwo iyo shampiyona yasozwaga. Umuikino watangiye APR WFC igaragaza inyota yo gutsinda hakiri kare n'ubwo amahirwe kuri ba rhtahizamu yari make, dore ko iyi kipe yahushije ibitego 4 byari byabazwe mu minota 10 ya mbere. Umukino wakomeje utyo, APR WFC iwuyoboye yiharira umupira, ari na ko ikomeza guhusha ibitego mu buryo bwabaga bwabazwe. Ibyo byaje kuyiviramo kwinjizwa igitego ku munota wa 27 w'umukino ku ishoti rukumbi Nasho WFC yari iteye ku izamu rya APR WFC. ...
APR F.C YATSINZWE NA POLICE F.C ITAKAZA UMWANYA WA MBERE

APR F.C YATSINZWE NA POLICE F.C ITAKAZA UMWANYA WA MBERE

News
Guhuzagurika kwaterwaga n'ishyaka ryinshi ryo gushaka intsinzi kwatumye APR F.C ibanza kwinjizwa igitego ari na byo byayigoye cyane biyiviramo gutsindwa APR F.C yatsinzwe na Police F.C ibitego 2-1 maze itakaza umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona yari imazeho igihe kitari gito. Ni mu mukino w'umunsi wa 24 wa shampiyona wari waragizwe ikirarane kubera imikino y'ijonjora ry'igikombe cya Afurika ikipe y'igihugu Amavubi yakinnye na Benin, ukaba wakinwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22/04/2023. APR F.C yawutangiranye igihunga cyaterwaga ahanini n'igitutu abakinnyi ubwabo bishyizeho, kuko batekerezaga ko gutsinda uyu mukino bibongerera amahirwe yo gukomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona, kuwutsindwa byo bikayagabanya. Ibyo byatumye Police F.C ibasha gukina inarusha APR F.C...
APR WFC YATSINZE URUNGANDA IKIPE BARI BAHANGANIYE UMWANYA WA KABIRI

APR WFC YATSINZE URUNGANDA IKIPE BARI BAHANGANIYE UMWANYA WA KABIRI

News
APR WFC imaze kwiyubakira igitinyiro muri shampiyona y'abari n'abategarugori APR WFC yatsinze Just Sports Center WFC ibitego 6-1 ishimangira umwanya wayo wa kabiri mu itsinda A muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri y'abari n'abategarugori. Ni mu mukino w'umunsi wa 14 ari na wo wa nyuma mu matsinda muri iyo shampiyona, wakinwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25/03/2023 kuri Stade Kamena mu Karere ka Huye. Ni umukino wagombaga kwemeza ikipe izamuka ari iya kabiri, dore ko wagiye kuba APR WFC ya kabiri ku rutonde rwa shampiyona irusha Just Sports Center WFC ya gatatu amanota abiri gusa. Ibi byatumye umukino ukomera, maze abakinnyi ba APR WFC bawutangira neza biranabahira, bahita binjiza igitego hakiri kare cyane, cyatsinzwe na Bayisenge Rahab. Just Sports Center WFC yahise ihu...
APR F.C YAKOMEREJE KU MYITOZO YO KUBAKA UMUBIRI – AMAFOTO

APR F.C YAKOMEREJE KU MYITOZO YO KUBAKA UMUBIRI – AMAFOTO

News
Ruboneka Jean Bosco mu myitozo imwongerera imbaraga ikanubaka umubiri Ku munsi wa kabiri w’imyitozo nyuma y’ikiruhuko cy’iminsi ine (4) abakinnyi bari barimo, APR FC yakomereje ku myitozo yo kubaka umubiri (Body Building) no kongera imbaraga. Ni imyitozo yakozwe mu gitondo cy’uyu wa gatanu tariki ya 17/03/2023, ikaba yabereye Gym. Ni imyitozo yakozwe n’abakinnyi bose ba APR FC usibye barindwi bari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi, bitegura gukina na Benin umukino w’ijinjora ryo guhatanira itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika (AFCON). Nyuma y’imikino y’ikipe y’igihugu Amavubi, shampiyona izasubukurwa APR FC yakira Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa 25 uzaba ku itariki ya 02/04/2023, umukino w’umunsi wa 24 yari kwakirwamo na Police FC wo ukaba warasubitsw...