E-mail: administration@aprfc.rw

Author: philbert

APR F.C YEGUKANYE IGIKOMBE CYA SHAMPIYONA

APR F.C YEGUKANYE IGIKOMBE CYA SHAMPIYONA

News
APR F.C yegukanye igikombe cya shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya APR F.C yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1 ihita yegukana igikombe cya 21 cya shampiyona inakora amateka yo kugitwara ishuro enye zikurikiranye ubugira kabiri. Ni nyuma y'umukino usoza shampiyona wakinwe kuri iki cyumweru tariki ya 28/05/2023 aho APR F.C yatsinze Gorilla F.C ibitego 2-1. Nshuti Innocent na Ruboneka J.Bosco ni bo batsinze ibyo bitego byashimangiye ubushongore n'ubukaka bwa APR F.C igahigika abakeba bari bahanganiye igikombe cya shampiyona. APR FC yatangiye umukino izi neza ko nta kosa ikwiye gukora kuko ryatuma itakaza igikombe kigatwarwa na Kiyovu Sports cyangwa Rayon Sports dore ko ari zo zashoye umurengera haba mu kibuga no hanze yacyo ngo zirebe ko zabuza iyi kipe y'ingabo kwegukana igik...
NSHUTI YAFASHIJE APR F.C GUTSINDA RWAMAGANA CITY YISUBIZA INTEBE Y’ICYUBAHIRO

NSHUTI YAFASHIJE APR F.C GUTSINDA RWAMAGANA CITY YISUBIZA INTEBE Y’ICYUBAHIRO

News
APR F.C yaje muri uyu mukino izi neza ko nta kosa mu mikino ibiri yari isigaye NSHUTI Innocent yatsinze ibitego bitatu (3) muri bine (4) kuri kimwe (1) APR F.C yatsinze Rwamagana City F.C maze iyi kipe y'ingabo z'igihugu ihita yisubiza umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona. Ni mu mukino w'umunsi wa 29 wa shampiyona wakinwe kuri iki cyumweru tariki ya 21/05/2023 aho APR F.C yari yakiriye Rwamagana City F.C kuri stade ya Bugesera. Umukino watangiye APR F.C igaragaza ubwira bwo gutsinda hakiri kare, ndetse ku munota wa 2 gusa Rubineka J.Bosco yateye ishoti rikomeye maze umupira ugarurwa n'umutambiko w'izamu, uhita ujya aho Kwitonda Alain 'Bacca' yari ahagaze ahita acenga myugariro atera ishoti ariko uwo myugariro akora ku mupira maze uca ku ruhande gato rw'izamu. Byatumye um...
APR WOMEN FC YATSINZE NASHO WFC BAHATANIRAGA UMWANYA WA 3 MURI SHAMPIYONA

APR WOMEN FC YATSINZE NASHO WFC BAHATANIRAGA UMWANYA WA 3 MURI SHAMPIYONA

News
APR WFC yegukanye umwanya wa gatatu APR WOMEN FC yatsinze Nasho WFC ibitego 3-1 maze yegukana umwanya wa 3 ku rutonde rwa shampiyona y'icyiciro cya kabiri y'abari n'abategarugori. Ni umukino wo guhatanira umwanya wa 3 wabanjirije umukino wa nyuma, iyo yombi ikaba yakinwe kuri iki cyumweru tariki ya 14/05/2023 ari na bwo iyo shampiyona yasozwaga. Umuikino watangiye APR WFC igaragaza inyota yo gutsinda hakiri kare n'ubwo amahirwe kuri ba rhtahizamu yari make, dore ko iyi kipe yahushije ibitego 4 byari byabazwe mu minota 10 ya mbere. Umukino wakomeje utyo, APR WFC iwuyoboye yiharira umupira, ari na ko ikomeza guhusha ibitego mu buryo bwabaga bwabazwe. Ibyo byaje kuyiviramo kwinjizwa igitego ku munota wa 27 w'umukino ku ishoti rukumbi Nasho WFC yari iteye ku izamu rya APR WFC. ...
APR F.C YATSINZWE NA POLICE F.C ITAKAZA UMWANYA WA MBERE

APR F.C YATSINZWE NA POLICE F.C ITAKAZA UMWANYA WA MBERE

News
Guhuzagurika kwaterwaga n'ishyaka ryinshi ryo gushaka intsinzi kwatumye APR F.C ibanza kwinjizwa igitego ari na byo byayigoye cyane biyiviramo gutsindwa APR F.C yatsinzwe na Police F.C ibitego 2-1 maze itakaza umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona yari imazeho igihe kitari gito. Ni mu mukino w'umunsi wa 24 wa shampiyona wari waragizwe ikirarane kubera imikino y'ijonjora ry'igikombe cya Afurika ikipe y'igihugu Amavubi yakinnye na Benin, ukaba wakinwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22/04/2023. APR F.C yawutangiranye igihunga cyaterwaga ahanini n'igitutu abakinnyi ubwabo bishyizeho, kuko batekerezaga ko gutsinda uyu mukino bibongerera amahirwe yo gukomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona, kuwutsindwa byo bikayagabanya. Ibyo byatumye Police F.C ibasha gukina inarusha APR F.C...
APR WFC YATSINZE URUNGANDA IKIPE BARI BAHANGANIYE UMWANYA WA KABIRI

APR WFC YATSINZE URUNGANDA IKIPE BARI BAHANGANIYE UMWANYA WA KABIRI

News
APR WFC imaze kwiyubakira igitinyiro muri shampiyona y'abari n'abategarugori APR WFC yatsinze Just Sports Center WFC ibitego 6-1 ishimangira umwanya wayo wa kabiri mu itsinda A muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri y'abari n'abategarugori. Ni mu mukino w'umunsi wa 14 ari na wo wa nyuma mu matsinda muri iyo shampiyona, wakinwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25/03/2023 kuri Stade Kamena mu Karere ka Huye. Ni umukino wagombaga kwemeza ikipe izamuka ari iya kabiri, dore ko wagiye kuba APR WFC ya kabiri ku rutonde rwa shampiyona irusha Just Sports Center WFC ya gatatu amanota abiri gusa. Ibi byatumye umukino ukomera, maze abakinnyi ba APR WFC bawutangira neza biranabahira, bahita binjiza igitego hakiri kare cyane, cyatsinzwe na Bayisenge Rahab. Just Sports Center WFC yahise ihu...
APR F.C YAKOMEREJE KU MYITOZO YO KUBAKA UMUBIRI – AMAFOTO

APR F.C YAKOMEREJE KU MYITOZO YO KUBAKA UMUBIRI – AMAFOTO

News
Ruboneka Jean Bosco mu myitozo imwongerera imbaraga ikanubaka umubiri Ku munsi wa kabiri w’imyitozo nyuma y’ikiruhuko cy’iminsi ine (4) abakinnyi bari barimo, APR FC yakomereje ku myitozo yo kubaka umubiri (Body Building) no kongera imbaraga. Ni imyitozo yakozwe mu gitondo cy’uyu wa gatanu tariki ya 17/03/2023, ikaba yabereye Gym. Ni imyitozo yakozwe n’abakinnyi bose ba APR FC usibye barindwi bari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi, bitegura gukina na Benin umukino w’ijinjora ryo guhatanira itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika (AFCON). Nyuma y’imikino y’ikipe y’igihugu Amavubi, shampiyona izasubukurwa APR FC yakira Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa 25 uzaba ku itariki ya 02/04/2023, umukino w’umunsi wa 24 yari kwakirwamo na Police FC wo ukaba warasubitsw
APR WOMEN FC YATSINZE URUNGANDA

APR WOMEN FC YATSINZE URUNGANDA

News
APR WFC yabanje mu kibuga iyobowe na kapiteni Emelyne Mukagatete APR WOMEN (APR WFC) yatsinze ikipe ya Kaminuza y'u Rwanda, UR CMHS WFC ibitego 6-0 mu mukino wa shampiyona y'icyiciro cya kabiri y'abari n'abategarugori, maze ikomeza kwicuma ngo ifate umwanya wa kabiri ku rutonde. Ni umukino wakiniwe ku kibuga cya UR CMHS WFC kiri muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami ry'ubuforomo n'ububyaza (ahahoze ari KIE) kuri iki cyumweru tariki ya 12/03/2023. Umukino watangiye APR WFC igaragaza ko ishaka gutsinda hakiri kare kugirango ize kubasha kwinjiza ibitego byinshi bishoboka. Icyakora bitandukanye n'uko umukino ubanza UR CMHS WFC yari ihagaze, na yo yatangiye yihagararaho, ikanyuzamo ikanasatira nk'ishaka igitego ariko na yo amahirwe akayibana make. Iminota y'umukino uko yakomezaga kwi...
BIGORANYE APR F.C YATSINZE MARINE FC YONGERA AMANOTA IRUSHA IZIYIKURIKIYE

BIGORANYE APR F.C YATSINZE MARINE FC YONGERA AMANOTA IRUSHA IZIYIKURIKIYE

News
Niyibizi Ramadhan yishimira igitego hamwe na Mugisha Gilbert APR FC yatsindiye Marines FC ibitego 3-2 i Rubavu, igira amanota 49 ku mwanya wa mbere, irusha amanota ane Rayon Sports iyikurikiye. Hari mu mukino w'umunsi wa 23 wa shampiyona Marine FC yari yakiriyemo APR FC, uyu mukino ukaba wari usobanuye byinshi ku kugena urutonde rwa shampiyona. APR FC yatangiye ikina neza nk'ibisanzwe, irusha cyane Marin FC yayakiriye, ndetse ku munota wa 7 ku kazi gakomeye kakozwe na ba rutahizamu b'ikipe y'ingabo z'igihugu, Nshuti Innocent atera ishoti ariko umupira uca ku ruhande rw'izamu. Ibisa n'ibyo byisubiyemo ku munota wa 10, APR FC ikomeza kotsa igitutu Marine FC, dore ko yagaragazaga inyota yo gutsinda ngo ikomeze kuyobora urutonde rwa shampiyona. Ku munota wa 13 Nshuti Innocent y...
ABAKINNYI BAHAGAZE BWUMA KANDI BITEGUYE GUKORA IBYO BASABWA I RUBAVU – AMAFOTO

ABAKINNYI BAHAGAZE BWUMA KANDI BITEGUYE GUKORA IBYO BASABWA I RUBAVU – AMAFOTO

News
Abakinnyi ba APR F.C bahagaze bwuma nk’uko byagaragariye mu myitozo ya nyuma bakoze mbere yo guhaguruka berekeza i Rubavu, aho bagiye gukomereza urugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona. Ni imyitozo yakozwe mu gitondo cy’uyu wa gatanu tariki ya 10/03/2023 mbere y’uko APR FC ihaguruka yerekeza mu Karere ka Rubavu aho irimo kubarizwa ubu. Uroye mu myitozo, abakinnyi bose bafite akanyamuneza ndetse n’akanyabugabo, baragaragaza ko bazi neza agaciro k’umukino uzabahuza na Marines FC kuri Stade Umuganda kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11/03/2023. Ni umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona bagiye gukina bayoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 46, bagakurikirwa na Rayon Sports ifite amanota 45, bityo intego y’ikipe y’ingabo ikaba ari iyo gukora iyo bwabaga, bakirinda ikosa iry
PEACE CUP 2023: APR F.C YASEZEREYE IVOIRE OLYMPIQUE FC

PEACE CUP 2023: APR F.C YASEZEREYE IVOIRE OLYMPIQUE FC

News
Mugisha Gilbert ahanganye n'ab'inyuma ba Ivoile Olympique FC APR FC yasezereye Ivoile Olympique FC iyitsinze igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura ari na cyo rukumbi cyabonetse mu mikino yombi yahuje aya makipe muri 1/8 cy'irangiza mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cy'Amahoro (FERWAFA PEACE CUP 2023). Ni mu mukino wo kwishyura wa 1/8 cy'irangiza wakiniwe kuri Stade ya Bugesera kuri uyu wa gatatu tariki ya 08/03/2023. Bidatandukanye n'uko byagenze mu mukino ubanza, APR FC yihariye umukino wose, ndetse inshuro Ivoile Olympique FC yageze ku izamu ryayo zirabaze. Icyakora APR FC yagowe cyane no kwinjiza igitego mu mahirwe menshi yaremaga yatuma ihagurutsa abafana. Byagezweho ku munota wa 71 w'umukino, ubwo Mugisha Bonheur yakorerwaga ikosa, maze umusifuzi atanga coup franc yate...