
APR FC YAKOREYE IMYITOZO YA NYUMA KU KIBUGA IZAKINIRAHO (AMAFOTO)
APR FC yakoreye imyitozo ya nyuma ku kibuga cya Stade ya Kigali, aho igomba gukinira na AS Kigali umukino w’ikirarane cy’umunsi wa gatandatu (6) wa shampiyona, ukazakinwa kuri uyu wa kane tariki ya 8 Ukuboza 2022.
Ni umukino APR FC yiteguye neza kandi igomba gutsinda, dore ko maze imikino itatu idatsinda n’ubwo itanatsindwa, mu gihe AS Kigali yo iheruka gutsinda Kiyovu Sports ibitego 4-2.
Abakinnyi ba APR FC bose bameze neza nk’uko bigaragara mu myitozo, ndetse ngo biteguye gutanga ibyo bifitemo byose kugirango bahe ibyishimo abafana badashidikanya ko bazaba ari benshi.
APR FC yaherukaga mu kibuga kuwa 02 Ukuboza 2022, ubwo yanganyaga 0-0 na Gasogi United.
Kugeza ubu APR FC iri ku mwanya wa 4 n’amanota 20, aho ikurikira Kiyovu Sports ifite amanita 21, AS Kigali ikaba iya k...