E-mail: administration@aprfc.rw

Author: UWIHANGANYE Hardi

Ikipe ya Mogadishu City Club, ni ikipe nziza kuko yabaye iyambere iwabo: Manishimwe Djabel

Ikipe ya Mogadishu City Club, ni ikipe nziza kuko yabaye iyambere iwabo: Manishimwe Djabel

News
Umukinnyi wo hagati w'ikipe ya APR FC Manishimwe Djabel, aratangaza uko yiyumva nyuma yo gukira covid 19 yatumye atitabira umwiherero w'ikipe y'igihugu, anavuga ko barimo kwitegura neza umukino uzabahuza na Mogadishu City Club. Ni mukiganiro uyu mukinnyi yagiranye n'urubuga rwa APR FC tumubaza uko yiyumva nyuma y'iminsi amaze agarutse mu myitozo ya APR FC, anatuganiriza icyatumye ava mu ikipe y'igihugu. Yagize ati” Nibyo koko nahamagawe mu ikipe y'igihugu nitabira nk'abandi bose ngezeyo barampimye basanga naranduye covid 19, ibyo byatumye ntakorana imyitozo n'abandi, bampaye icyumweru kimwe ndi mu kato kugira ngo barebe ko naba narakize ngo nkorane imyitozo n'abandi, icyumweru cyarashize bongera kumpima basanga ndacyafite covid 19  bahise banyongera indi minsi biza kurangira mbon
Amafoto : APR FC ikomeje imyitozo

Amafoto : APR FC ikomeje imyitozo

News
Mu gihe ikipe y'ingabo z'igihugu irimo kwitegura amarushanwa nyafurika ari mu kwezi gutaha, ni nako ikomeje imyotozo mu gihe hari abakinnyi bamwe bari mu ikipe y'igihugu. Amafoto yaranze imyitozo yo kuri uyu wa gatatu mu gitondo Ku mugoroba ikipe y'ingabo z'igihugu yakoreye imyitozo muri Gym
Gutsinda Mogadishu City Club nibyo bituri mu mutwe :Buregeya Prince

Gutsinda Mogadishu City Club nibyo bituri mu mutwe :Buregeya Prince

News
Myugariro w'ikipe ya APR FC Buregeya Prince  aratangaza ko barimo kwitegura neza umukino uzabahuza na Mogadishu City Club cyane ko ngo imyitozo imeze neza kandi ngo intego ni ugutsinda. Ni mukiganiro twagiranye n’uyu mukinnyi, tumubaza imyitozo bamaze iminsi bakora uko imeze, atubwira ko ari imyitozo myiza kandi ngo kuva ku batoza kugeza ku bakinnyi bose bariteguye . Yagize ati” Nibyo koko twatangiye imyitozo, ni imyitozo navuga ko irimo kugenda neza, ikigaragara n'uko ikipe yose yiteguye imeze neza kuva kuri staff kugeza ku bakinnyi n'ubwo hari abari mu ikipe y'igihugu ariko nabo bari  mu myitozo navuga ko twese tumeze neza.” Buregeya Prince kandi yakomeje avuga ku cyo bamaze kungukira mu myitozo bamaze iminsi bakora nyuma y'ukwezi n'igice bari bamaze bari mu biruhuko aho yavuz
APR FC ni Umuryango mwiza wubaha buri muntu wese : Mugisha Gilbert

APR FC ni Umuryango mwiza wubaha buri muntu wese : Mugisha Gilbert

News
Umukinnyi wo ku ruhande wa APR FC Mugisha Gilbert uheruka gusinya amasezerano muri iyi kipe aratangaza ko nyuma y’iminsi mike muri APR FC, amaze kubona itandukaniro. Ni mukiganiro twagiranye n’uyu mukinnyi, tumubaza byinshi ku bijyanye n’ibihe bye muri APR FC akurikije igihe gito ahamaze avuga ko yamaze kubona itandukaniro hagati y’ikipe ya APR FC nandi makipe Yagize ati” APR Fc ni ikipe itandukanye nandi makipe ibaho kinyamwuga kandi igafata abakinnyi neza haba mu kibuga cyangwa hanze yacyo ubona ko bakwitayeho cyane. Mugisha gilbert kandi yakomeje avuga ku myitozo bamaze iminsi bakora kuva batangira gukora imyitozo aho yavuze ko imyitozo barimo gukora ari imyitozo myiza yongera imbaraga kandi izabazamurira urwego kandi babifashijwemo no kuba ari kumwe n’abatoza beza.
Nyuma yo gupimwa covid19 APR FC yaraye mu mwiherero

Nyuma yo gupimwa covid19 APR FC yaraye mu mwiherero

News
Kuri uyu wa Gatatu ikipe y'ingabo z'igihugu APR FC yaraye mu mwiherero yitegura gutangira imyitozo itegura irushanwa nyafurika rya CAF Champions League riteganyijwe gutangira mu kwezi gutaha kwa Nzeri Ikipe y'ingabo z'igihugu nyuma yo gupimwa icyorezo cya covid 19 bagasanga bose ari bazima, iyi kipe ikaba iza gutangira imyitozo kuri uyu munsi ku isaha yi saa kumi (16h00) aho abakinnyi  bose bahari usibye abari mu ikipe y'igihugu Amavubi.
Abakinnyi n’abakozi ba APR FC bapimwe Covid 19 mbere yo kujya mu mwiherero

Abakinnyi n’abakozi ba APR FC bapimwe Covid 19 mbere yo kujya mu mwiherero

News
Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwapimishije abakinnyi bayo ndetse n’abatoza icyorezo cya Covid-19 nyuma yo guhabwa uburenganzira bwo gutanyira imyitozo bitegura CAF Champions League. Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Kanama 2021 kikaba cyabimburiye itangira ry’imyitozo y’ikipe y’ingabo z’igihugu yitegura umwaka utaha w’imikino cyabereye, Kimihurura ku biro by'iyi kipe cyatangiye saa tatu za mu gitondo, kikaba kitabiriwe n’ Abakinnyi 19, Abatoza 04 n’abandi bakozi bose bashinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe. Umwaka utaha w’imikino APR FC ikaba izitabira amarushanwa y’imbere mu gihugu, ndetse na CAF Champions League. Ikaba ifite intego yo guhatanira ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda, no kugera mu matsinda ya CAF Champions League.
Turimo kwibukiranya agaciro n’imbaraga z’amarushanwa tugiye gukina: Tuyisenge Jacques

Turimo kwibukiranya agaciro n’imbaraga z’amarushanwa tugiye gukina: Tuyisenge Jacques

News
Rutahizamu w’ikipe ya APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi Jacques Tuyisenge yasobanuye uko bakiriye tombora y'imikino nyafurika ya CAF Champions League anatanga ikizere. Ni mukiganiro yagiranye n'urubuga rw'iyi kipe kuri uyu wa kabiri tariki 17 Kanama 2021 aho yatangiye abazwa uko bakiriye gutombora ikipe ya Mogadishu City Club Yagize ati” Ni byiza kuba twaramenye ikipe tuzakina nayo, ubu tugiye kwitegura tuzi abo tuzahangana nabo nicyo cyingezi." Yakomeje asobanura ko nta kindi usibye kwitegura neza kandi ko hagati yabo nk'abakinnyi bakomeza kwibukiranya agaciro n'imbaraga z'aya marushanwa. Yagize ati” Icya mbere ni ukwitegura neza bitewe n’amarushanwa tugiye gukina,byose turabifite ahasigaye ni ahacu nk’abakinnyi, icyo tuganira hagati yacu ni ukwibukiranya agaciro n’imbaraga
Ikipe ya APR FC yamaze kumenya ikipe bazahura mu marushanwa ya CAF Champions League

Ikipe ya APR FC yamaze kumenya ikipe bazahura mu marushanwa ya CAF Champions League

News
Ikipe ya APR FC yamaze kumenya ikipe bazahura mu marushanwa ya CAF Champions League, aho izahura na Mogadishu City Club yo muri Somalia Muri Tombola yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya APR FC yo mu Rwanda yatomboye Mogadishu City Club yo muri Somalia, aho umukino ubanza uzabera muri Somalia, naho uwo kwishyura ukazabara mu Rwanda. Umukino ubanza ukazabera muri Somalia hagati y'itariki ya 10-12-2021 Nzeri mu gihe umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda hagati y'itariki y 17-19 Nzeri 2021, ikipe izabasha kurenga iki cyiciro, izahura na Etoile Sportive du Sahel yo muri Tunisia Uko amakipe yagiye atomborana    
Umutoza Mashami Vincent yiyambaje 9 ba APR FC muri 39 yahamagaye

Umutoza Mashami Vincent yiyambaje 9 ba APR FC muri 39 yahamagaye

News
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Kanama 2021 nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda yahamagarwaga aho igomba gukina imikino igera kuri ibiri. Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) Mashami Vicent ubwo yahamagaraga abakinnyi bazitabazwa mu mikino ibiri ikipe y’igihugu y’u Rwanda igomba gukina n’ikipe y’igihugu ya Mali ndetse na Kenya, yahamagaye abakinnyi bagera kuri 39, muri abo bakinnyi bahamagawe ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC ikaba yaserukiwe n’abakinnyi bagera ku 9 . Mu bakinnyi bahamagawe uko ari 9 harimo: Mutsinzi Ange, Karera Hassan,  Omborenga Fitina, Manishimwe Djabel, Tuyisenge Jacques, Byiringiro Lague, Kwitonda Alain, Nshuti Innocent na Mugunga Yves. Ni imikino igomba gukinwa mu rwego rwo  gushaka itike y’Igikombe cy’isi.
Amafoto utabonye yaranze inama yahuje abayobozi, abahagarariye abafana ndetse n’abakinnyi ba APR FC

Amafoto utabonye yaranze inama yahuje abayobozi, abahagarariye abafana ndetse n’abakinnyi ba APR FC

News
Amwe mu mafoto utabonye yaranze inama yahuje abayobozi b'ikipe y'ingabo z'igihugu, abahagarariye abafana b'iyi kipe ndetse n'abakinnyi muri rusange, Iyi nama ikaba yarabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid 19 kuko abantu bose babanje gupimwa basanga ari bazima. Amafoto: Iyi nama ikaba yarabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid 19 kuko abantu bose babanje gupimwa