E-mail: administration@aprfc.rw

Author: UWIHANGANYE Hardi

Amafoto: APR FC yongeyemo andi maraso mashya

Amafoto: APR FC yongeyemo andi maraso mashya

News
Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona ikipe y'ingabo z'igihugu APR FC igomba guhagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga ya Afurika CAF Champions League igomba gutangira muri Nzeri. Bijyanye n'intego iyi kipe ifite zo kujya mu matsinda, niyo mpamvu ubuyobozi bw'iyi kipe y'ingabo z'igihugu yashyize mu bikorwa ubusabe bw'abatoza b'iyi kipe basabye Abakinnyi bifuza ndetse no kuziba icyuho cy'abamaze kubona amakipe ku mugabane w'Iburayi. Dutangiye twisegura, ubusanzwe APR F.C igira umuco wo  kwereka Itangazamakuru Abakinnyi bashya ifite mbere yuko Shampiyona itangira. Kuri iyi nshuro kubera ibihe bya COVID-19 turimo, ihisemo kubinyuza k'urubuga rwayo kugira ngo twubahirize ingamba zafashwe zo gukumira ubwandu. Muri iki cyumweru turimo dusoza nibwo ubuyobozi bwa APR FC bwag
Mu cyumweru kimwe ndaba meze neza kurushaho: Ahishakiye Hertier

Mu cyumweru kimwe ndaba meze neza kurushaho: Ahishakiye Hertier

News
Ahishakiye Heritier umunyezamu w'ikipe y'ingabo z'igihugu yasobanuye byinshi ku bijyanye n'uko shampiyona yagenze aho yavuze ko ku ruhande rwe itagenze neza kubera imvune yagize. Mu kiganiro kirambuye twagiranye na Ahishakiye Heritier twatangiye tumubaza uko shampiyona yasojwe ya 2020/2021 yagenze ku ruhande rwe cyane ko atagize amahirwe yo gukina kubera imvune yagize. Yagize ati" Ni Shampiyona itarambereye nziza kuko nagize imvune yatumye ntatanga ibyo abantu bari banyitezeho gusa muri rusange ku  ikipe yanjye shampiyona yatugendekeye neza kuko twabaye aba mbere dutwara igikombe kand twitwaye neza kuko twagitwaye tudatsinzwe." Heritier kandi yakomeje asobanura icyo mu bihe nk'ibi by'ibiruhuko icyo arimo akora avugako ubu ari igihe cyo kwita ku muryango we nari nako akomez
Ubutumwa  Manzi Thierry  yageneye bakinnyi  muri iki gihe bari mu biruhuko

Ubutumwa Manzi Thierry yageneye bakinnyi muri iki gihe bari mu biruhuko

News
  Nyuma y'uko ikipe y'ingabo z'igihugu yegukanye shampiyona y'umupira w'amaguru 2020/2021 abakinnyi n'abatoza basubiye mu biruhuko mu gihe hategerejwe andi marushanwa ari imbere, mu kiganiro kapiteni w'iyi kipe Manzi Thierry aganira n'urubuga rw'iyi kipe yagize ubutumwa agenera abakinnyi muri iki gihe abakinnyi bari mu biruhuko. Twatangiye tumubaza uko shampiyona yarangiye yagenze yagize ati: "Yego twashoje shampiyona tudatsinzwe, ku ikipe mbereye kapiteni ni ishema kuri buri mukinnyi wese uyirimo ibyo bigaragaza akazi ku buyobozi, akazi ku mutoza ndetse n'akazi ka bakinnyi twese dufatanyije nk'uko ubivuga gutsindwa biragora niyo mpamvu buri wese iyo akoze akazi ke akanagakora neza bigaragaza uko mwiteguye muri shampiyona ninako ibagendekera, rero kuba tutaratsinzwe ni ibintu t...
Imikino irindwi ibitego 21 byakorewe n’ikipe itajenjekera buri mukino

Imikino irindwi ibitego 21 byakorewe n’ikipe itajenjekera buri mukino

News
Ubwo shampiyona y'ikiciro cya mbere 2020/2021 yatangiraga  benshi bahaga amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona ikipe y'ingabo z'igihugu APR FC, byari urugendo rurerure kandi rutoroshye, dore ko byasabaga kubanza kuva mu itsinda rya mbere yabarizwagamo, ukabona kugera mu rindi tsinda ry'amakipe umunani yagombaga kuba  yarazamutse yaritwaye neza. Muri iyo mikino yose ikipe y'ingabo z'igihugu yagiye yerekana ko ari ikipe ikomeye, kandi yiteguye guhangana kugeza ku munota wa nyuma kandi igatsinda ibitego byinshi, rwari urugendo rutoroshye ariko nk'uko ingabo aho iri hose y'ishakira inzira, niko byaje kugenda kuko yashoje imikino yayo yo muri iryo tsinda rya A yabarizwagamo ari iya mbere nta mukino numwe itsinzwe cyangwa ngo inanganye. Reba Icyegeranyo cyuko byari byifashe.
Muzamubwire ngo mwarakoze, Ingabo za APR mwarakoze kuko twababonye muri byose : KAGOYIRE Julliene

Muzamubwire ngo mwarakoze, Ingabo za APR mwarakoze kuko twababonye muri byose : KAGOYIRE Julliene

News
ni IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UMUKUNZI WA APR FC KAGOYIRE Julliene (alias maman Kanyoni) WAROKOTSE GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994 Mu gihe kwibuka iminsi 100 genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 irimo isoza twifuje kubasangiza ubutumwa bwa maman Kanyoni watuganirije ku mateka ye anaboneraho gushimira ingabo z'igihugu ndetse anavuga impamvu yatumye akunda ikipe ya APR FC. Yagize ati" Ntabwo uyu munsi ndibuvuge amagambo menshi, ariko ndumva umunsi wo gukira kwanjye wageze, kuganiriza abakunzi ba APR FC ikipe nkunda kubera izina ryayo n’amateka mfitanye nayo. N'ikipe ituma nishima, ndabanza gushimira Ingabo z'igihugu zihagarariye benshi mubo ntabasha kubona ariko ndababwiye ngo Inkotanyi ndabashimira mwarakoze kuturokora no kutwitangira." "Bakunzi ba APR hari amagambo abiri njya nib
Umukino twatsinze ku isabukuru yange ntiwamva mu mutwe: Ishimwe Pierre

Umukino twatsinze ku isabukuru yange ntiwamva mu mutwe: Ishimwe Pierre

News
Ishimwe Pierre umunyezamu wa mbere w'ikipe y'ingabo z'igihugu yavuze byinshi kuri shampiyona yashojwe ariwe munyezamu wa mbere wa APR FC dore ko ari nayo shampiyona ye ya mbere y'icyiciro cya mbere. Ubwo yaganiraga n'urubuga rwa APR FC uyu munyezamu yatangiye asobanura birambuye icyabafashije kugira ngo begukane igikombe cya shampiyona ubugira kabiri badatsinzwe. Yagize ati" Navuga ko shampiyona yagenze neza ndashima Imana ko nabashije kwitwara neza, wari umwaka wange wa mbere mu cyiciro cya mbere, byabaye byiza kuko nahise mbona umwanya ubanzamo, ndashimira n'abatoza bangiriye ikizere, intego ya APR FC ni ukudatsindwa buri mukino wose twe tuwufata nka finari byaradufashije cyane tubigenderaho kandi mu mwaka wari wabanje nasanze iyo ntego ariyo bagenzi banjye bagenderaho akaba ar...
Imbaraga ntaho zagiye n’ubwo tutagize amahirwe yo kugera ku  bibuga : Gatete Thomson

Imbaraga ntaho zagiye n’ubwo tutagize amahirwe yo kugera ku  bibuga : Gatete Thomson

News
Kubera ingamba zo kurwanya icyorezo cya Covid19, abari abakunzi b'umupira w'amaguru nabo bagizweho ingaruka zirimo kutongera kugaragara ku bibuga nk'uko byari bisanzwe,ariko nko ku bakunzi n'abafana bikipe y'ingabo z'igihugu APR FC ntubacitse intege ngo batererane ikipe mu rugamba yaririmo rwo gusaka shampiyona nkuko twabitangarijwe na Gatete Thomson ubarizwa muri Fanclub ya Zone1 akaba anahagarariye urwego rw’ubukangurambaga mu mujyi wa Kigali, ni mukiganiro yagiranye n'urubuga rw'iyi kipe. Gatete yatangiye  avuga uko babonye iyi shampiyona aho yagize ati: "Iyi shampiyona dushoje twanatwaye tudatsinzwe, yatweretse ko ikipe yacu APR FC imaze kumenyerana Kandi umutoza wacu yamaze gutyaza buri mukinnyi Kuko uhawe amahirwe akajya mu kibuga  wese ubona ko  atanga umusaruro uri hejuru cy
Mwesheje umuhigo mwari mwarahize:- Brig Gen Bayingana Firmin

Mwesheje umuhigo mwari mwarahize:- Brig Gen Bayingana Firmin

News
Kuwa Gatandatu nibwo abakinnyi n'abatoza  b'ikipe y'ingabo z'igihugu APR FC basubiye mu miryango yabo nyuma yo kugirana ikinganiro n'umuyobozi wungirije wa APR FC Brig Gen Bayingana Firmin abashimira ko besheje umuhigo bari barahize wo kwegukana igikombe cya shampiyona badatsinzwe nkuko bari barabikoze muri shamiyona ya 2019-2020 anaboneraho no kubagira inama yo gukomeza kwirinda cyane Covid-19. Mbere yo gusubira mu miryango yabo babanje guhabwa impanuro n'ubuyobozi bw'iyi kipe aho bwabashimiye ku muhigo besheje, no kubibutsa uko bagomba kwitwara muri iki gihe isi yose yugarijwe n'icyorezo cya COVID 19. Mu butumwa yageneye abakinnyi n'abatoza, umuyobozi wungirije wa APR FC Brig Gen Bayingana Firmin yagize ati" Ubuyobozi burabishimiye cyane, mwesheje umuhigo mwari mwarahize mbere
AMAFOTO: APR FC yakoze imyitozo ya nyuma yitegura Rutsiro

AMAFOTO: APR FC yakoze imyitozo ya nyuma yitegura Rutsiro

News
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino wa nyuma uhuza amakipe umunani yazamutse mu matsinda, ni umukino uzayihuza na Rutsiro ku munsi w’ejo kuwa Gatanu kuri stade Huye. Kuri uyu wa Gatanu iyi kipe iraza kwakira ikipe Rutsiro ku kibuga cya sitade Huye ku isaha ya saa cyenda n'igice (15h30) z’amanywa. Umutoza Mohamed Adil n’abasore be bakaba bakoze imyitozo ya nyuma mbere y’uko barekeza i Huye ku mugoroba w’uyu munsi. Amafoto yaranze imyitozo yo kuri uyu wa kane