Football: Bidasubirwaho Petrović na Radanavic Miodrag berekanywe nk’abatoza bashya ba APR FC
Kuri uyu wa gatanu abayobozi ba APR FC beretse abakinnyi ba APR FC abatoza bashyashya bagiye gukomezanya nabo mu mikino isigaye bagomba gukina muri uyu mwaka.
Kuri uyu wa gatanu abayobozi ba APR FC beretse abakinnyi ba APR FC abatoza bashyashya bagiye gukomezanya nabo mu mikino isigaye bagomba gukina muri uyu mwaka.
Muri iyi nama abakinnyi bakaba beretswe abatoza bashya aribo umunya Serbia Dr Ljubomir “Ljupko” Petrović, ndetse n’umutoza wungirije Radanavic Miodrag. Dr Ljubomir Petrovic ni umugabo w’imyaka 70 akaba amaze imyaka 35 mu butoza, Petrović yashoboye gutwara igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’iburayi UEFA Champions League ari kumwe na Red star Belgrade y’iwabo muri Serbia hari mu 1991 nabwo icyo gihe akaba yari yungirijwe na Radanavic Miodrag.
...