
Tugarutse hano kubashimira Gen: James Kabarebe
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Nzeri 2022 umuyobozi mukuru w'icyubahiro wa APR F.C Gen James Kabarebe ari kumwe na Chairman wayo Lt Gen MK MUBARAKH basuye ikipe aho baje gushimira uko yitwaye ubwo yakinaga n'ikipe ya US Monastir no kubaha impanuro mbere yo kwerekeza muri Tunisia.
Mbere y'uko APR F.C yerekeza mu karere ka Huye gukina umukino ubanza wa CAF Champions League Umuyobozi w'Icyubahiro wa APR F.C yahaye impanuro abakinnyi b'iyi kipe ndetse ibyo yabasabye baje kubyubahiriza batsinda kipe ya US Monastir igitego kimwe ku busa,
Kuri uyu wa mbere akaba yari yagarutse kubashimira uko bitwaye anabibutsa ko bakibakeneye mu mukino wo kwishyura.
Lt Gen MK MUBARAKH yabanje guha ikaze abari bahari, akomeza ashimira uko ikipe yitwaye anaboneraho guha ...