Thursday, September 28E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Author: admin

Inzobere zatoranyije abakobwa bagiye kwinjizwa muri APR WFC

Inzobere zatoranyije abakobwa bagiye kwinjizwa muri APR WFC

News
Abatoza b’inzobere batoranyije abakobwa 41 bagiye gukurwamo 30 bazaba bagize APR Women FC izahatana muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri, intego ikaba ari uguhita izamuka mu cyiciro cya mbere yahozemo inatwara ibikombe. Ni mu ijonjora ryakozwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Ukwakira 2022, aho ku kibuga cya Don Bosco mu Gatenga hari hateraniye abakobwa bayingayinga 150, baturutse hirya no hino mu gihugu. Ku kigero cya 95% y’abakobwa bitabiriye ijonjora, ni abadasanzwe bafite andi makipe bakinira usibye ay’ibigo by’amashuri bigaho, bityo zikaba ari impano zari zikeneye uburyo bwisumbuyeho bwo kugaragara. Iryo jonjora ryakozwe n’abatoza nka Sogonya Hamissi Kishi, Rubona Emmanuel, Munyankindi Jean Paul, Byusa Wilson, Didier Bizimana, Amir Khan na Anne Mbonimpa, Umutoza mukuru wa...
Hagiye gutoranywa abazakinira APR Women FC

Hagiye gutoranywa abazakinira APR Women FC

News
Mu rwego kwitegura neza shampiyona y’icyiciro cya kabiri no kongerera imbaraga APR Women FC, hagiye kujonjorwa abakinnyi bagomba kwiyongera ku bo isanganywe. Ni igikorwa kizaba mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 22 na 23 Ukwakira 2022, hakazajonjorwa abakinnyi haherewe ku batoranyijwe bitwaye neza mu mikino ihuza amashuri (Inter-Schools) n’abandi bakiri bato bigaragaje mu mikino y’igikombe cy’amahoro. Icyakora iri jonjorwa rizanitabirwa n’abandi batagize amahirwe yo kugira aho bagaragariza impano zabo ariko badafite amasezerano mu yandi makipe, ibi bikaba ari mu rwego guha amahirwe izindi mpano zitarabona aho zigaragariza. Abakinnyi bazajonjorwa bazaba bagize APR Women FC bakazashyirwa hamwe, aho bazajya bitabwaho bahabwa buri kimwe gikenewe mu iterambere ryabo haba mu mupira w’am...
APR WFC U-17 yabonye itike yo gukina imikino ya nyuma

APR WFC U-17 yabonye itike yo gukina imikino ya nyuma

News
APR Women FC yabonye itike yo gukina imikino ya nyuma mu irushanwa rya FERWAFA rihuza amakipe y’abatarengeje imyaka 17, nyuma yo gutsinda ibitego 2-1 APEX yo mu Karere ka Kamonyi, ihita yegukana umwanya wa mbere mu Ntara y’Amajyepfo. Ni irushanwa ryateguwe na FERWAFA rihuza amakipe y’abakobwa batarengeje imyaka 17 (U-17) ryatangiye ku itariki ya 09/07/2022. APR Women FC yari mu itsinda rya HUYE ryakiniye kuri Stade Kamena mu Karere ka Huye, aho yari kumwe na GISAGARA Raising Stars FTC (Gisagara), YDC (Huye), Vision FTC. Hakinwe imikino ibanza n’iyo kwishyura, aho muri rusange APR WFC U-17 yakinnye imikino itandatu, iyirangiza idatsinzwe n’umwe, bituma iba iya mbere mu itsinda. Mu cyiciro gikurikiyeho cyo guhatanira itike yo kujya mu mikino ya nyuma ku rwego rw’igihugu, APR WFC...
Amafoto: Intero ni ugutsinda Police FC kuri uyu wa Mbere

Amafoto: Intero ni ugutsinda Police FC kuri uyu wa Mbere

News
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu ikipe y'ingabo z'igihugu yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino w'ikirarane wa shampiyona ugomba kuyihuza n'ikipe Police FC. Ni imyitozo yakozwe n'abakinnyi bose dore ko nta numwe ufite imvune, ikaba ari imyitozo itegura umukino utarabereye igihe wa shampiyona w'umunsi wa 3 dore ko ikipe ya APR FC itawukinnye kubera imikino nyafurika yariri kwitegura. Nyuma yo kwitwara neza ubwo yahuraga n'ikipe ya Marine FC, ikipe ya APR F.C yahise ikomeza imyitozo yitegura umukino ugomba kuyihuza na Police FC kuri uyu wa Mbere kuri stade ya Kigali i Nyamirambo ku isaha yi saa kumi n'ebyiri zuzuye 18H00, kuri ubu intero ni ugutsinda uyu mukino bagakomeza urugendo rwo gushakisha igikombe cya shampiyona cy'uyu mwaka wa 2022/2023 amafoto yaranze imyitoz...
Ubuyobozi bwa APR F.C bwakoranye inama n’abakozi b’iyi kipe.

Ubuyobozi bwa APR F.C bwakoranye inama n’abakozi b’iyi kipe.

News
Kuri uyu wa Gatandatu Ubuyobozi bw'ikipe y'ingabo z'igihugu APR F.C bwakoranye inama n'abatoza bungirije ndetse n'abakozi b'iyi kipe basobanurirwa gahunda zitandukanye zirimo n'ihagarikwa (Suspension) ry'Umutoza Adil Erradi M. Ni inama yari iyobowe na Chairman w'ikipe y'ingabo z'igihugu Lt Gen MK MUBARAKH yongeye kwibutsa abari mu nama amateka n'icyerekezo by'ikipe y'ingabo z'igihugu aboneraho no kubabwira impamvu batabona Umutoza mukuru muri iyi nama. Yagize ati "nk'uko bamwe muri aha mubizi, iyi kipe yashinzwe mu gihe cy' Urugamba rwo kubohora igihugu, kuva yashingwa imaze gutwara ibikombe bitandukanye yaba ibikinirwa mu gihugu ndetse n'ibyo mu karere"."Mukurikije ayo mateka mbanyuriyemo, APR F.C ni ikipe ifite uko ibayeho, ifite n'amahame igenderaho cyane nk'ikipe ya gi...
Amafoto yaranze imyitozo yo kuri uyu wa kabiri

Amafoto yaranze imyitozo yo kuri uyu wa kabiri

News
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri ikipe y'ingabo z'igihugu yakoze imyitozo yitegura umukino ugomba kuyihuza na Marine FC yo mu karere ka Rubavu. Ni imyitozo yakozwe n'abakinnyi bose dore ko ntanumwe ufite imvune, ikaba ari imyitozo itegura umukino wa shampiyona w'umunsi wa 5 wa shampiyona yu Rwanda 2022-2023 Nyuma yo kutirwara neza mu karere ka bugesera ubwo bahuraga n'ikipe ya Bugesera FC ikipe ya APR F.C yakomeje imyitozo yitegura umukino ugomba kuyihuza na marine FC kuri uyu wa gatatu kuri sitade ya Kigali i nyamirambo ku isaha yi saa kumi nebyiri n'igice 18H30 kuri ubu morale ni yose ku bakinnyi ndetse n'abatoza. ...
Amafoto: APR F.C yakoze imyitozo ya nyuma yitegura Bugesera FC

Amafoto: APR F.C yakoze imyitozo ya nyuma yitegura Bugesera FC

News
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane nibwo ikipe y'ingabo z'igihugu yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino ugomba kuyihuza n'ikipe ya Bugesera FC. Ni umukino utarabereye igihe bitewe nuko ikipe ya APR F.C yari mu mikino ya Caf Champions league.Ni umukino ugomba gukomeza urugendo rwa APR F.C rwo gushakisha igikombe cya shampiyona aho ishaka kwegukana igikombe cya kane yikurikiranya. Umukino wa Bugesera FC yakiramo APR F.C utegerejwe kuri uyu wa gatanu tariki 7 Ukwakira 2022 kuri sitade ya Bugesera mu karere ka Bugesera. Imyitozo ya Nyuma ikaba yakozwe n'abakinnyi bose biyi kipe.
Amafoto: APR F.C yakoze imyitozo ya nyuma yitegura Rwamagana City

Amafoto: APR F.C yakoze imyitozo ya nyuma yitegura Rwamagana City

News
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo ikipe y'ingabo z'igihugu yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino ugomba kuyihuza n'ikipe ya Rwamagana, akaba ari umukino wa kabiri wa shampiyona yu Rwanda  ku ikipe ya APR F.C ni nyuma yo kuva mu mikino ya Caf Champions league. Ni umukino  ugomba gukomeza urugendo rwa APR F.C rwo gushakisha igikombe cya shampiyona aho ishaka kwegukana igikombe cya kane yikurikiranya. Umukino wa Rwamagana yakiramo APR F.C utegerejwe kuri iki Cyumweru tariki 2 Ukwakira 2022 kuri sitade ya Ngoma mu karere ka Ngoma. Imyitozo ya Nyuma ikaba yakozwe n'abakinnyi bose biyi kipe.
Amafoto: APR FC yakoze imyitozo ya Nyuma muri Tunisia

Amafoto: APR FC yakoze imyitozo ya Nyuma muri Tunisia

News
Kuri uyu wa Gatandatu ku isaha yi saa 15h00 za hano muri Tunisia, arizo saa 16h00 za Kigali, nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu yakoreye imyitozo yayo ya nyuma hano muri Tunisia, yitegura kwakirwa na US Monastir ku munsi wejo, tariki ya 18 Nzeri 2022. Ni imyitozo yakozwe n'abakinnyi bose bajyanye n'iyi Kipe n'ubwo Mugunga Yves atabashije gusoza iyi myitozo kubera ikibazo kimvune yagize. Tubibutse ko umukino ubanza wabereye i Huye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, warangiye ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR FC itahanye intsinze y'igitego 1-0. Amafoto yaranze imyitozo ya nyuma:
Amafoto: APR FC igeze muri Tunisia

Amafoto: APR FC igeze muri Tunisia

News
Ikipe y’ingabo z’igihugu igeze muri Tunisia aho yatangiye urugendo kuva ejo 17h40 z’umugoroba ubwo bahagurukaga i kanombe banyura muri Kenya bakomereza muri Qatar ariho bavuye mu gitondo 09h35 berekeza muri Tunisia aho bagiye gukina umukino wo kwishyura wa CAF Champions League na US Monastir. Nyuma yo kugera i Tunis ikipe ya APR FC ikaba icumbitse muri hotel y'inyenyeri ishanu EL Mouradi hotel iri mu mujyi wa Tunis, usibye umunaniro batewe n’urugendo, kugeza ubu abasore bameze neza. amafoto ubwo bagera i tunis