E-mail: administration@aprfc.rw

Ashraf Munyaneza yahaye impano ikipe ya APR FC

Ashraf Munyaneza wakiniye ikipe ya Kiyovu Sports ku munsi w’ejo yahaye APR FC impano y’imyenda nyuma yo gutsinda ikipe ya Espoir 3-1 mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona.

Ashraf yakiniye ikipe imwe mu Rwanda ikipe ya Kiyovu Sports yazamukiye mu ikipe y’abana bato ba Kiyovu Sports nyuma aza kuzamurwa mu ikipe nkuru ya Kiyovu ndetse yanakiniye ikipe y’igihugu Amavubi anayibera kapiteni.

Uyu mugabo yaje kwerekeza iburayi mu gihugu cy’ Ubudage aho yari agiye mu igerageza avuye mu ikipe ya Kiyovu Sports ndetse yanafashije Rwanda B yari abereye kapiteni kwegukana igikombe cya CECAFA n’ubwo atabashije gukina umukino wa nyuma.

Ashraf nyuma yo guhagarika gukina umupira w’amaguru yerekwje inzira y’ubucuruzi akaba anafite iduka ricuruza ibikoresho n’imyenda bya siporo mu mugi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge i Nyamirambo kuri maison tresor, akaba acuruza imyenda y’amakipe yose ya hano mu Rwanda ndetse n’imyenda y’amakipe y’iburayi.

ubuyobozi bwa APR FC bukaba bwashimiye cyane byimazeyo Ashraf igikorwa kiza cy’urukundo rwo guteza imbere umupira w’amaguru w’abana b’abanyarwanda.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.