E-mail: administration@aprfc.rw

AS Muhanga yatsinze APR FC birushaho kuyiha ihurizo ryo kwegukana igikombe

Ikipe ya APR FC iri mu rugamba rwo kurwanira kugumana igikombe cya shampiyona, yatsinzwe na AS Muhanga ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona waberaga i Muhanga.

Ikipe ya AS Muhanga yari mu rugo imbere y’abafana bayo, niyo yafunguye amazamu ku munota wa 18’ w’umukino ndetse baza no gushyiramo ikindi ku munota wa 49’, byombi byatsinzwe na Bizimana Yannick. Bizimana Yannick.

Mu gihe igitego kimwe cya APR FC cyatsinzwe na Mugunga Yves ku munota wa 64’ nyuma yo kwinjira asimbuye Byiringiro Lague mu gihe Itangishaka Blaise asimbute Ally Niyonzima naho Issa Bigirimana yasimburs Nshuti Innocent .

AS Muhanga basoje umukino ari abakinnyi icumi (10) kuko mu gice cya mbere, Nizigiyimana Junior yahawe ikarita itukura azira ikosa yakoreye kuri Ally Niyonzima hagati mu kibuga.

Gutsindwa kwa APR FC bitumye iguma ku mwanya wa kabiri n’amanota 62 ikomeza kurushwa amanota ane na Rayon Sports ya mbere ifite amanota 66 mu gihe hasigaye imikino ibiri ngo shampiyona irangire. APR FC isigaje guhura na Espoir FC na Police FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published.