E-mail: administration@aprfc.rw

APR WOMEN FC YATSINZE URUNGANDA

APR WFC yabanje mu kibuga iyobowe na kapiteni Emelyne Mukagatete

APR WOMEN (APR WFC) yatsinze ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda, UR CMHS WFC ibitego 6-0 mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri y’abari n’abategarugori, maze ikomeza kwicuma ngo ifate umwanya wa kabiri ku rutonde.

Ni umukino wakiniwe ku kibuga cya UR CMHS WFC kiri muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’ubuforomo n’ububyaza (ahahoze ari KIE) kuri iki cyumweru tariki ya 12/03/2023.

Umukino watangiye APR WFC igaragaza ko ishaka gutsinda hakiri kare kugirango ize kubasha kwinjiza ibitego byinshi bishoboka.

Icyakora bitandukanye n’uko umukino ubanza UR CMHS WFC yari ihagaze, na yo yatangiye yihagararaho, ikanyuzamo ikanasatira nk’ishaka igitego ariko na yo amahirwe akayibana make.

Iminota y’umukino uko yakomezaga kwicuma ni ko APR WFC yabizagamo neza, biza kursngira ibashije kwinjiza ibitego bitandatu byonyine, aho Ukwishaka Zawadi yatsinzemo 2, Bayisenge Rahab atsinda 2, Mukagatete Emelyne atsindamo 1 na Ihirwe Regine atsinda 1.

APR WFC kugeza ubu iri ku mwanya wa 2 n’amanota 22, ikarushwa amanota 4 na Tiger WFC ya mbere ku rutonde rwa shampiyona.

Ukwishaka Zawadi, Niyonkuru Esther, Ihirwe Regine, Uwase Fatinah, Mushikiwabo Yvette, Uwase Bonette, Akimana Marthe, Muhawenimana Sandrine, Nikuze Eugenie, Mukagatete Emelyne (C) na Uwamungu Carine (GK)
UR CMHS WFC