
APR WFC yatsinze Just Sports Center WFC ibitego 6-1 ishimangira umwanya wayo wa kabiri mu itsinda A muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri y’abari n’abategarugori.
Ni mu mukino w’umunsi wa 14 ari na wo wa nyuma mu matsinda muri iyo shampiyona, wakinwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25/03/2023 kuri Stade Kamena mu Karere ka Huye.
Ni umukino wagombaga kwemeza ikipe izamuka ari iya kabiri, dore ko wagiye kuba APR WFC ya kabiri ku rutonde rwa shampiyona irusha Just Sports Center WFC ya gatatu amanota abiri gusa.
Ibi byatumye umukino ukomera, maze abakinnyi ba APR WFC bawutangira neza biranabahira, bahita binjiza igitego hakiri kare cyane, cyatsinzwe na Bayisenge Rahab.
Just Sports Center WFC yahise ihumuka itangira gushaka uburyo yakwishyura igitego ariko inkumi z’ikipe y’ingabo zari zizi neza ko nta kosa zakora ngo zitsindwe umukino zasabwagamo byibuze kunganya gusa ngo zegukane umwanya wa kabiri.
Ibyo byatumye bakomeza kugarira neza ari na ko basatira, biranabahira maze ku munota wa 35 batsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ukwishaka Zawadi.
Igice cyarangiye ari ibitego 2-0, mu gice cya kabiri APR WFC itangirana icyizere cyinshi, cyanaraje amasinde ho gato binjizwa igitego rukumbi cya Just Sports Center WFC cysbinetse ku munota wa 52.
Ibyo byabaye nko gukoza agati mu ntozi, maze nyuma y’iminota 5 gusa, APR WFC ihita yinjiza igitego cya gatatu cyatsinzwe na Uwase Fatinah.
Just Sports Center WFC yakomeje kugerageza ngo irebe ko yakwishyura ibitego ariko biranga, kugeza ubwo Ukwishaka Zawadi yinjizaga igitego ku munota wa 72, yongeramo ikindi ku munota wa 74 biba bibaye ibitego 5-1.
Ubwo iminota isanzwe y’umuikino yari irangiye, umusifuzi wa 4 yerekanye iminota ibiri y’inyongera, maze mu munota wa nyuma, Umutoniwase Vanessa ahita yinjiza igitego cyujuje urunganda, umukino urangira utyo.
APR WFC yahise yegukana umwanya wa kabiri n’amanota 25, inyuma ya Tiger WFC ya mbere n’amanota 27, Just Sports Center WFC ya gatatu ifite amanota 21, mu gihe Macuba WFC ya kane ifite amanota 19.
Nyuma yo kuba iya kabiri igahita inabona itike yo gukina imikino ya 1/4, APR WFC izakina na Gatsibo WFC yegukanye umwanya wa gatatu mu itsinda rya B.
