APR Women FC yabonye itike yo gukina imikino ya nyuma mu irushanwa rya FERWAFA rihuza amakipe y’abatarengeje imyaka 17, nyuma yo gutsinda ibitego 2-1 APEX yo mu Karere ka Kamonyi, ihita yegukana umwanya wa mbere mu Ntara y’Amajyepfo.
Ni irushanwa ryateguwe na FERWAFA rihuza amakipe y’abakobwa batarengeje imyaka 17 (U-17) ryatangiye ku itariki ya 09/07/2022.
APR Women FC yari mu itsinda rya HUYE ryakiniye kuri Stade Kamena mu Karere ka Huye, aho yari kumwe na GISAGARA Raising Stars FTC (Gisagara), YDC (Huye), Vision FTC.
Hakinwe imikino ibanza n’iyo kwishyura, aho muri rusange APR WFC U-17 yakinnye imikino itandatu, iyirangiza idatsinzwe n’umwe, bituma iba iya mbere mu itsinda.
Mu cyiciro gikurikiyeho cyo guhatanira itike yo kujya mu mikino ya nyuma ku rwego rw’igihugu, APR WFC yari yabaye iya mbere mu gice cya Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe, yisanze igomba guhangana na APEX yo ku Kamonyi na yo yabaye iya mbere mu gice cya Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza.
Ni umukino wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 16/10/2022, ubera kuri Stade Kamena, aho APR WFC U-17 yawutsinze ibitego 2-1.
Ibitego byombi byabonetse mu gice cya mbere, icya mbere gitsinzwe na Ineza Werabe Annie Divine, ikindi gitsindwa na Umutesi Divine, mu gihe icy’impizamarira cya APEX cyabonetse mu mpera y’umukino. Imikino ya nyuma izakinwa mu buryo buzagenwa na FERWAFA hamaze kumenyekana amakipe yabonye itike yo kuyikina, aho izabera na ho hakazagenwa hagendewe ku hantu ayo makipe abarizwa.