
APR FC Zone 1 Fan Club ni imena mu matsinda y’abafana ba APR FC riherereye mu mujyi wa Kigali, si ugushyigikira ikipe mu bikorwa bya buri munsi gusa ahubwo rikora n’ibindi bikorwa by’ubugiraneza.
Umuyobozi wa APR FC Zone 1 Fan Club, Rwabuhungu Dan yatangaje ko muri iki gihe imikino yahagaze kubera ubukana bw’icyorezo cya COVID-19, Zone 1 ikomeje kwakira abanyamuryango bashya ndetse no gushishikariza n’abasanzwe bagize iri tsinda gujomeza kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Rwabuhungu yagize ati: ”Muriki gihe imikino yahagaritswe nka APR FC Zone 1 Fan Club, icyo duhugiyeho ni ukubaka itsinda ryacu, twakira abanyamuryango bashya ndetse no gukomeza gushishikariza abanyamuryango bacu kwirinda icyorezo cya Covid 19 gikomeje guhungabanya isi ndetse n’igihugu cyacu by’umwihariko.”


Rwabuhungu yakomeje atangaza ko itsinda abereye umuyobozi, rirafasha abanyamuryango bayo bashegeshwe n’ingaruka za Guma Mu Rugo babagenera ibiribwa, ibikoresho by’isuku ndetse n’ubundi bufasha butandukanye.
Yagize ati: ”Ibikorwa twakoze nka APR FC Zone 1 mu bihe nk’ibi nta mikino iri gukinwa, ni ukumenya uko abanyamuryango ba Fan Club yacu babayeho, hari abagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19, abo twagerageje kubashakira ibyabafasha muriki gihe harimo ibiribwa, ibikoresho by’isuku ndetse n’ibindi byibanze byaba bifasha umuntu mur iki gihe gikomeye.”

APR FC Zone 1 igira ibikorwa ngarukamwaka ndetse hari n’ibyo iteganya muri uyu.
Dan yakomeje agira ati: Yego buri mwaka tugira ibikorwa ngarukamwaka dukora, uyu mwaka dufite ibikorwa bigera kuri bitatu, twari twateguye ko tuzakoramo harimo ibi bikurikira:
”Kuremera no kubakira abarokotse Jenoside yakorwe abatutsi mu 1994, gusura urwibutso rw’aho icyo gikorwa cyo kuremera no kubaka kizabera, ikindi ni ugusura abarwayi batishoboye bo muri bimwe mu bitaro bya Leta.”


APR FC Zone 1 Fan Club yashinzwe mu mwaka wa 1997, kugeza ubu ifite abanyamuryango 300 ndetse n’abandi 63 bashya yakiriye kuva icyorezo cya COVID-19 cyatangira muri Werurwe 2020 . Yahawe ibikombe bitatu nka Fan Club yahize izindi, bibiri yabihawe na APR FC ikindi igihabwa muri Rwanda Sports awards 2018.