Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

APR FC yongereye amasezerano abakinnyi bayo bari barayarangije

Nyuma yo kugura myugariro Rusheshangoga Michel avuye mu Singida yo muri Tanzania, ndetse na Nizeyimana Mirafa avuye mu Police FC, APR FC yongereye amasezerano bamwe mu bakinnyi bayo.

Uhereye ku banyezamu babiri, Kimenyi Yve na Ntalibi Steven, aba bombi amasezerano yabo yarangiranye n’umwaka ushize, nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi bakagira ibyo bumvikanaho, byarangiye aba banyezamu bongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri APR FC.

Usibye aba banyezamu, APR FC kandi yongereye amasezerano abandi bakinnyi nabo bari bararangije amasezerano bose bahawe imyaka ibiri.

Dore abakinnyi bongerewe amasezerano muri APR FC

Kimenyi Yves
Ntalibi Steven
Imanishimwe Emmanuel
Butera Andrew
Itangishaka Blaise
Nshimiyimana Amran
Byiringiro Lague
Songayingabo Shaffi
Buregeya Prince

3 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *