Ikipe ya APR FC yitegura kwakira ikipe ya Police FC kuri iki Cyumweru saa cyenda n’igice (15h30′) kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, irakora imyitozo ibanziriza iya nyuma kuri uyu wa Gatanu saa tatu (09h00) i Shyorongi.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league igeze ku munsi wayo wa cumi na gatanu, irakomeza mu mpera z’iki cyumweru guhera kuri uyu wa Gatanu. Jimmy Mulisa akaba yari yahaye abasore be ikiruhuko cy’umunsi umwe bakaba bari bukore imyitozo ibanziroza iya nyuma ku munsi w’ejo.
APR FC kugeza ubu niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 32 mu mikino 13 imaze gukina, mu gihe Police bazakina nayo yo iri ku mwanya wa 15 n’amanota 21 mu mikino 13 nayo imaze gukina.
Ikipe ya APR FC izakina uyu mukino kandi idafite myugariro Rugwiro Herve ufite ikibazo cy’umutsi wo mu itako ndetse na Iranzi Jean Claude urwaye Angine(tonsilitis) akaba arimo kunywa imiti ikomeye akaba yarahawe iminsi icumi yo kuruhuka, ariko kandi izaba yanagaruye Butera Andrew umaze ibyumweru bibiri atangiye imyitozo nyuma y’uko akize imvune yakuye muri Tunisia.