
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 16 Gicurasi 2021 nibwo ikipe APR FC yirukanye mu mwiherero uwari umukinnyi wayo Bukuru Christopher kubera imyitwarire mibi.
Uyu mukinnyi wo hagati asanzwe akinira Ikipe y’Ingabo APR FC ariko kubera imyitwarire mibi yagiye imuranga, akagirwa inama kenshi agakomeza kugorwa no kwikosora, Ubuyobozi bwa APR FC bwahisemo ku mwirukana mu mwiherero kugira ngo ajye kwitekerezaho.

Iki gikorwa cyabereye imbere y’abakinnyi bagenzi be ndetse na Staff, Umuyobozi wa APR FC aheraho yibutsa abakinnyi basigaye ko basabwa kugaragaza imyitwarire myiza igihe cyose. Yibutsa ko APR FC nk’ikipe y’Ingabo isabwa kuba intangarugero mu yandi ma kipe ndetse no m’umuryango Nyarwanda.

