
Ni ibirori byabaye kuri uyu wa Gatandatu bibera mu mugi wa Kigali (Camp Kigali) Abakinnyi ba APR FC batowe bakaba banahawe ibihembo barimo Ishimwe Pierre watowe nk’umunyezamu witwaye neza, Buregeya Prince watowe nka myugariro witwaye neza, Niyigena Clement watowe nk’umukinnyi muto witwaye neza. Abo nibo bahawe ibihembo nk’abakinnyi bitwaye neza batowe mu mwaka w’imikino wa 2021/2022.


Usibye abo bakinnyi b’ikipe y’Ingabo z’Igihugu, hatowe kandi umutoza Adil Errade Mohammed umutoza wa APR FC watowe nk’umutoza mwiza w’umwaka wa 2021/2022 dore ko amaze gutwara ibikombe bitatu bya shampiyona yikurikiranya kuva yagera mu ikipe ya APR FC.
APR FC yihariye ibihembo mu bitwaye neza mu mwaka ushize wa shampiyona
