Ikipe y’ingabo z’igihugu ihagurutse mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu saa 11:30 yerekeza mu karere ka Ngoma mu ntara y’Uburasirazuba gukina umukino wa gicuti na Etoile de l’Est umukino ugamije kuzamura urwego rw’abakinnyi batahamagawe mu ikipe y’igihugu ikomeje gukina imikino yo guhatanira itike y’iikombe cy’Afurika CAN 2021.


Uretse abakinnyi batanu bahamagawe mu ikipe y’igihugu Imanishimwe Emmanuel, Omborenga Fitina, Manzi Thierry ari nawe kapiteni, Mutsinzi Ange ndetse na Nizeyimana Olivier Seifu. Abakinnyi bakiri mu mvune bakaba bajyanye nayo ari bo Buregeya Prince ndetse umunyezamu Ahishakiye Herithier ikaba igiye idafite Nshimiyimana Yunussu uri gukora ibizamini bisoza igiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye.
Uyu mukino ukaba uteganyijwe gutangira saa cyenda z’igicamunsi kuri Stade nshya ya Ngoma mu karere ka Ngoma.
-
Nshuti Innocent yitegura kwinjira mu modoka yerekeza i Ngoma




