E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC yerekeje i Rusizi iminsi ibiri mbere yo guhura na Espoir FC

Kuri uyu wa Gatanu saa munani z’amanywa nyuma y’imyitozo ya mu gitondo, ikipe y’ingabo z’igihugu yerekeje mu ntara y’uburengerazuba mu karere ka Rusizi mbere yo guhura na Espoir FC, mu mukino w’umunsi wa Makumyabiri na kane wa shampiyona uteganyijwe kuri Stade ya Rusizi ku Cyumweru Tariki 15 Werurwe saa cyenda z’igicamunsi.

Ikipe ikaba igiye kugenda ibirometero 243 ifite abakinnyi 21 batarimo umunyezamu Ahishakiye Herithier, myugariro Mutsinzi Ange, Manishimwe Djabel, Bukuru Christopher ndetse na Itangishaka Blaise bazaguma i Kigali.

Ahishakiye Herithier akaba atatoranyijwe mu banyezamu babiri bazifashishwa kuri uyu mukino, kuko umutoza mukuru Mohammed Adil Erradi yahisemo Rwabugiri Umar na Ntwari Fiacle. Mutsinzi Ange ndetse na Itangishaka Blaise bakaba bagifite imvune batarakira ngo bagaruke mu kibuga, mu gihe Manishimwe Djabel we ikarita yabonye mu mukino APR FC yatsinzemo Kiyovu Sports yaje yuzuza amakarita atatu y’umuhondo atamwemerera kugaragara kuri uyu mukino. Bukuru we akaba yarahawe ikarita itukura nyuma y’uyu mukino.

APR FC ya mbere ku rutonde rwa shampiyona by’agateganyo itaratsindwa na rimwe muri shampiyona, ikaba yicaye ku ntebe y’icyubahiro n’amanota 57 n’ibitego 33 izigamye, mu gihe izakirwa na Espoir FC irwanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, kuko iri ku mwanya wa 14 n’amanota 17 gusa n’umwenda w’ibitego 20.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.