Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

APR FC yerekeje i Rubavu kuri uyu wa Kane

Kuri uyu wa Kane Tariki ya 16 Mutarama209, Ikipe y’ingabo z’igihugu yerekeje mu ntara y’uburengerazuba mu mujyi wa Rubavu iminsi ibiri mbere yo guhura na Etincelles FC mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona uzakinwa kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 18 kuri Stade Umuganda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, APR FC yakoze imyitozo y’amasaha abiri yari yiganjemo kongera ingufu ndetse n’imipira miremire yaje gusozwa saa sita z’amanywa ari nabwo hitegurwaga uru rugendo rwatangiriye I Shyorongi saa 15:45.

Abakinnyi 22 nibo bitabiriye iyi myitozo batarimo Niyonzima Olivier Sefu, Mugunga Yves ndetse na Nkomezi Alex bafite imvune mu ivi, Ntwali Fiacle wari ufite imvune mu kiganza akaba yagarutse mu myitozo y’uyu munsi. Uretse aba kandi Byiringiro Rague usanzwe ukina afasha ba rutahizamu akaba yarujuje amakarita atatu y’umuhondo mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona APR FC yatsinzemo Bugesera FC ibitego 2-1 byatumye atajyana n’abandi i Rubavu.

Bikaba biteganyijwe ko APR FC isesekara i Rubavu saa moya n’igice z’umugoroba, ikazakorera imyitozo kuri Stade Umuganda kuwa Gatanu mu gitondo hanyuma bukeye kuwa Gatandatu isakirane na Etincelles FC saa cyenda z’igicamunsi.

Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 41, mu mikino 17 imaze gukinwa ikaba yaranganyijemo itanu, itsinda 12 ntiratsindwa n’umwe. Mu gihe Etincelles yo ihagaze ku mwanya wa cyenda n’amanota 21 aho yatsinzwe imikino itandatu, inganya itandatu itsinda itanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *