Ikipe y’ingabo z’igihugu yahagurutse i Kigali ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru, yerekeza mu mujyi wa Rubavu yitegura gukina umukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona y’u Rwanda 209-20 uzayihuza na Marines FC kuri Stade Umuganda kuwa kabiri saa cyenda z’igicamunsi.
Ikipe igizwe n’abakinnyi bose uko ari 25 yahagurutse iminsi ibiri mbere y’umukino, kugira ngo yitegure neza, abakinnyi bari mu ikipe y’igihugu Amavubi babone umwanya wo kuruhuka ndetse no kumenyera ikirere cy’i Rubavu.
Bikaba biteganyijwe ko ikipe izakorera imyitozo kuri Stade Umuganda ejo kuwa mbere ku gicamunsi nk’amasaha izakiniraho.
Byiringiro Rague ufasha abasatira izamu ndetse ukubutse mu ikipe y’igihugu Amavubi, akaba ytangaje ko uyu mukino APR FC iwiteguye neza ndetse igiye mu ntara y’Uburengerazuba kuzana amanota atatu
Yagize ati; ‘’ Umukino tuwiteguye neza abakinnyi muri rusange, ikitujyanye i Rubavu ni ukuzana intsinzi. Twakwizeza abafana ko tuzatahana amanota atatu’’
APR FC iri ku wa kabiri by’agateganyo n’amanota arindwi ndetse n’ibitego bine izigamye mu gihe itarakina umukino wayo wa kane, urutonde ruyobowe na Mukura Victory Sports n’amanota umunani n’ibitego bitandatu izigamye, , igakurikirwa na Rayon Sports n’amanota 7 ikaba izigamye ibitego bitatu.