Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

APR FC yerekeje i Huye

Ikipe ya APR FC yerekeje mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo ari naho igomba gukinira na Mukura VS umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 21 wa shampiyona Azam Rwanda premier league ku munsi w’ejo kuwa Gatatu kuri stade ya Huye15H30.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yahagurutse mu mugi wa Kigali uyu munsi saa tatu (09H00) yerekeza mu karere ka Huye, umunya Serbia Zlatko Krmpotić utoza iyi kipe, akaba yamanukanye abakinnyi makumyabiri azakuramo cumi n’umunani azafashisha ku munsi w’ejo imbere ya Mukura VS banakurikiranye kurutonde rwa shampiyona dore ko banarutanwa amanota ane gusa.

Mu bakinnyi umutoza Zlatko yanjyanye nabo i Huye, harimo kapiteni Mugiraneza Jean Baptist utaherukaga kugaragara mu mikino ya shampiyona kubera imvune ariko ubu akaba ameze neza cyane, harimo kandi na rutahizamu Usengimana Dany wazitirwaga n’ibyangombwa ariko ubu bikaba bitakiri imbogamizi kuko yamaze kubibona. Usibye aba basore bombi, Zlatko yitwaje n’abasore be bari bari mu ikipe y’igihugu bose uko bari umunani akaba nabo yabamanukanye i Huye.

Tubibutse ko APR FC ifite imikino ibiri y’ibirarane ya shampiyona, ikirarane cy’umunsi wa 21 ari nawo izakina na Mukura VS ku munsi w’ejo kuwa Gatatu, ndetse n’ikirarane cy’umunsi wa 22 igomba gukina n’ikipe ya Sunrise kuwa Gatandatu kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *