
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC yerekanye abakinnyi barindwi bashya izakoresha mu mwaka utaha w’imikino. Ni igikorwa cyabereye i Shyorongi aho iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu isanzwe iba.
Abakinnyi bashya berekanywe nyuma yo kubasinyisha barimo myugariro Niyigena Clement wari waratijwe muri Rayon Sports, myugariro Ishimwe Christian wavuye muri AS Kigali, Nkundimana wavuye muri Musanze FC, Ramadhan Niyibizi wayuye muri AS Kigali, Ishimwe Fiston wari waratijwe muri Marines FC, rutahizamu Taibu Mbonyumwami wavuye muri Espoir FC ndetse na Uwiduhaye Aboubakar wavuye muri Police FC.

Ntabwo ari abakinnyi bashya gusa berekanywe hanerekanywe kandi n’abatoza bashya barimo umutoza wungirije Benmoussa Abdesattar ndetse n’umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi Pablo Sebastien Morchon ugarutse muri iyi kipe ubugira kabiri na Team Manager mushya Maj Jean Paul usimbuye Lt Col Rutayisire Guillaume.

Mu muhango wo kwerekana abakinnyi bashya hanabayeho igikorwa cyo guhemba abakinnyi bitwaye neza mu mwaka ushize w’imikino.
Mu bahembwe harimo umunyezamu Ishimwe Pierre watowe nk’umukinnyi muto witwaye neza, hahembwe abatsinze ibitego byinshi Mugunga Yves ndetse na Mugisha Gilbert bombi batsinze ibitego 6 ndetse na Ruboneka Bosco wahembwe nk’umukinnyi w’umwaka muri.

Ntabwo ari abakinnyi gusa bahembwe kuko hanahembwe n’umutoza Adil Mohammed nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona ubugira gatatu yikurikiranya anaboneraho umwanya wo kugira ubutumwa agenera abakinnyi ndetse n’abakunzi ba APR FC.
Yagize ati” Ibyo twagezeho byose byagezweho kubera gushyira hamwe no guhuza, umwaka w’imikino tugiye gutangira utandukanye n’uwo twasoje, uyu mwaka ni ugukora cyane kugira ngo dukomereze ku byiza byagezweho ndasaba abakinnyi bose kugira discipline ndanasaba abafana bose gukomeza kudushyigikira”

Mu ijambo rye kapiteni wa APR FC Manishimwe Djabel yasabye abakinnyi bagenzi be gukomeza gusenyera umugozi umwe, gukorera hamwe nk’ikipe anasaba abakunzi ba APR FC gukomeza kubatera ingabo mu bitugu niyo byaba bitagenze neza nk’uko baba babyifuza.
Yagize ati” Ndagira ngo mbanze mbabwire ko iyo dukinnye tugatsinda, nta handi hantu intsinzi iba yavuye usibye mu mbaraga zacu tuba twatanze, ikindi hari igihe dukina ntibigende neza ndagira ngo nsabe abafana bose kudacika intege ahubwo bakomeze badushyigire ndanasaba abakinnyi gukomeza gusenyera umugozi umwe tugakorera hamwe nk’ikipe”

umuyobozi w’abafana wungirije Rtd Col Ruzibiza yashimiye cyane Ubuyobozi bwa APR FC ashimira umutoza Adil nabagenzi be ndetse anashimira abakinnyi bose avuga ko babahaye ibyishimo abasaba gukomeraza aho.
Yagize ati” Mbere na mbere ndashimira cyane Ubuyobozi bwa APR FC nagendanye n’ikipe mu mikino yose bakinnye nukuri ndashimira umutoza Adil n’abakinnyi bose kuko mwaduhaye ibyishimo mwaduhaye ibyo twabifuzagamo mukomereze aho natwe nk’abakunzi b’ikipe tubari inyuma twiteguye kubashyigikira”

Umuyobozi w’ikipe y’Ingabo z’Igihugu Lt Gen Mubarakh yashimiye buri wese wagize uruhare ku byiza byose ikipe imaze kugeraho aboneraho kubabwira bimwe muri ibyo byagezweho mu mwaka ushize w’imikino.
Yagize ati” Mbere na mbere ndatangira nshimira Minisiteri y’Ingabo ndetse na RDF badufashije kugura stade Ikirenga ubu akaba ari stade yacu mu minsi iri imbere ikaba igomba kuvugururwa kugira ngo tuzajye tuhakirira imikino yacu. Ikindi twabashije kuremera abakunzi 10 ba APR FC badafite amikoro dutera inkunga imishinga yabo mu mafaranga yavuye kuri stade ubwo twakiraga Rayon Sports. Ibyo byose byagezweho kubera ubufatanye bwa buri umwe wese “
Umuyobozi wa APR FC kandi yanaboneyeho no kwerekana abakinnyi bandi bari basanganywe anavuga ku munyezamu Ahishakiye Heritier ko atazakomezanya n’iyi kipe kubera imyitwarire itari myiza yakoze ubwo yahabwaga uruhushya akarenza amasaha yari yahawe yo kuba yasubiye mu mwiherero.

Lt Gen Mubarakh yasoje yibutsa abatoza n’abakinnyi intego z’iyi kipe yaba mu mukino y’imbere mu gihugu ndetse no mu mikino mpuzamahanga, yongera no kwibutsa bavuga iby’abakinnyi b’abanyamahanga muri APR FC ko bakurayo amaso.
Yagize ati” Ndagira ngo nongera mbivugeho n’ubwo mpora mbibabwira ariko bikarenzwa ingohe intero igakomeza kuba yayindi reka nongere mbabwire ko abagitekeraza abakinnyi b’abanyamahanga muri APR FC bakwiye gukurayo amaso kuko umurongo ikipe yacu yihaye idateganya kuwuteshukaho”
“Reka nongere nibutse Djabel n’ingabo zawe intego z’ikipe yaba mu mikino y’imbere mu gihugu ndetse no mu mikino mpuzamahanga mugomba gukora cyane kugira ngo intego z’ikipe muzigeraho”

Muri uyu muhango hakaba hanagaragajwe ikipe y’abari n’abategarugori ya APR FC aho ikomeje imikino yabatarengeje imyaka 17, dore ko yitegura no gukina ikiciro cy’akabiri muri uyu mwaka.


Ikipe ikaba ikomeje imyitozo yitegura umukino wa Super Cup uzayihuza na AS Kigali tariki 14 Kamana ikaba ifite umukino wa gishuti na Marines FC uyu munsi ku Cyumweru kuri stade Ikirenga.
































