Kuri iki cyumweru Tariki 19 Nyakanga 2020, ku cyicaro cya APR FC ku Kimihururura mu karere ka Gasabo habereye umuhango wo kwerekana abakinnyi bashya biyongera ku bo izakinisha umwaka utaha w’imikino 2020-21.
Aba basore akaba ari rutahizamu Bizimana Yannick waturutse muri Rayon Sports, Nzansimfura Keddy ufasha abataha izamu wakiniraga Kiyovu Sports, Ndayishimiye Dieudonné ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo ndetse na Ruboneka Jean Bosco ukina hagati afasha abashaka ibitego bombi baturutse muri AS Muhanga.

Nyuma yo kwerekanwa ku mugaragaro nk’umukinnyi wa APR FC, Yannick Bizimana akaba yaganiriye n’abanyamakuru ba APR FC, avuga ko yishimiye cyane kwerekeza mu ikipe y’ingabo z’igihugu ndetse anaboneraho umwanya wo gushimira cyane ubuyobozi bw’amakipe yombi yaba ubwa Rayon Sports ndetse n’ubwa APR FC kubera ubwumvikane n’ibiganiro byabayeho byatumye yerekeza muri APR FC.
Ati: “Ndagira ngo mberere na mbere nshimire ubuyobozi bwa Rayon Sports n’ubwa APR FC habayeho ibiganiro ku mpande zombi barumvikana ari nayo mpamvu guhera uyu munsi ndi umukinnyi wa APR FC kandi niyemeje gutanga imbaraga zanjye zose nkazayigeza ku ntego zayo.”
“Nejejwe cyane no kuba ndi umukinnyi wa APR FC ni ikipe nziza buri mukinnyi yakwifuza gukinamo, ni ikipe iharanira gutwara ibikombe kandi ikaba ari ikipe ifata neza abakinnyi bayo ari nabyo bituma buri mukinnyi wese yakwifuza kuba mu muryango wa APR FC.”



Ikipe y’ingabo z’igihugu ifite intego yo kwitwara neza umwaka utaha w’imikino, ikaba yarasinyishije aba basore mu rwego rwo kongera amaraso mashya mu ikipe yitegura guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo CAF Champions League nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona ya 2019-20 idatsinzwe, CECAFA Kagame Cup ya 2020 ndetse n’amarushanwa y’imbere mu gihugu ateganyijwe mu mwaka utaha wa shampiyona ya 2020-2021.

suhagra 25 mg buy online india
phenergan 25 mg pill