Ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC Yongeye gushimangira ko ari ubukombe mu gutwara ibikombe bitandukanye mu Rwanda, Tariki ya 1/2/2020 nibwo hakinwaga umunsi wa nyuma w’igikombe cyitiriwe Intwari z’igihugu.
APR FC yakinaga na Kiyovu Sport umukino warangiye amakipe yombi anganyije 0-0 bihesha ikipe y’ingabo z’igihugu kwegukana iki gikombe iyoboye andi atatu bahatanaga ku giteranyo cy’amanota arindwi.
Amakipe yombi yamanutse mu kibuga Saa 15h30 mu mvura y’amahindu, APR FC yaje isabwa kunganya kugira ngo yegukane igikombe kubera ko yarushaga andi makipe amanota naho Kiyovu Sports yaje isabwa gutsinda kugira ngo nayo ibe yakwegukana iki igikombe.
N’ubwo ikibuga cyagoye abakinnyi bo kumpande zombi ariko berekanye umukino uryoheye ijisho ndetse wo ku rwego rwo hejuru ku mpande zombi.
Ubusatirizi bwa APR FC bwari buyobowe na Danny Usengima ndetse n’ubwa Kiyovu Sports bwari buyobowe na Robert Saba ukomoka mu gihugu cya Ghana, babonye uburyo bwo gutsinda ariko ba myugariro bo kumpande zombi bababera ibamba iminota mirongo icyenda yaje kurangira amakipe yombi aguye miswi
Mu gihe umukino wa mbere watangiye saa 13h00 Police FC yatsinze Mukura vs Ibitego 4-1 byanatumye Police isoza ku mwanya wa kabiri.
APR FC yashoje ku mwanya wa mbere n’amanota 7/9 nyuma yo gutsinda Mukura vs kumukino wa mbere 3-1
Itsinda Police FC umukino wa kabiri 1-0.
Узнайте, как Школа 24 перевоплощает образование, применяя инновационные подходы и технологии для подготовки учеников к успешному будущему – заходите на наш сайт и ощутите разницу!