APR FC ibifashijwemo na Nsabimana Aimable na Muhadjili Hakizimana ikuye amanota atatu kuri Espoir y’umunsi wa 30 wa shampiyona nyuma yo kuyitsinda ibitego bibiri kubusa mu mukino wabereye kuri stade Amahoro.
APR FC yatangiye umukino ishaka gutsinda mbere kugira ngo ibe yanakegukana amanota atatu kugira ngo ibe yakomeza kuguma ku mwanya wa mbere, APR FC yatanze Espoir kwinjira mu mukino ndetse biranayihira ibasha kubona igitego cyayo cyambere mbere y’uko igice cya mbere kirangira. Igitego cya mbere cyatsinzwe na Nsabimana Aimable kuri koruneri nziza yari itewe na Savio maze Aimable arasimbuka ateza umutwe umupira uruhukira mu rushundura.
Igice ya kabiri, APR nabwo yaje itangira yotsa igitutu Espoi ishakisha uburyo yabona ikindi gitego gusa bagorwa cyane no kubyaza umusaruro uburyo bwiza bagiye babona, gusa ntibyatinze kuko Muhadjili yaje kongera guhagurutsa abafana ba APR FC ubwo yabonezaga neza mu rushundura umupira yari ahawe na Omborenga maze abakunzi ba APR barushaho kwemera ko batwaye igikombe cya shampiyona.
Ninako umukino wasoje APR FC itsinze ibitego bibiri ku busa isoza shampyiona ifite amanota 66 yegukana igikombe cya shampiyona irusha ikipe iyikurikiye amanota atanu yose ari naho umutoza mukuru wa APR FC, Petrovic yahereye noneho yemeza ko begukanye igikombe baharaniye ati: maze minsi mbabwira ko tutaratwara igikombe kuko hari hakiriyo imikino twagombaga gukina, ariko ubu noneho nakwemeza neza ntashidikanya ko dutwaye igikombe cya shampiyona.
Kapiteni Mugiraneza utagaragaye muri uyu mukino kubera amakarita atatu y’umuhondo, ati: mbere na mbere ndashimira Imana iduhaye iki gikombe nkongera nkashimira ubuyobozi bwacu bwa APR FC batubaye hafi bishoboka, baduhaye ibisabwa byose nkongera nkanashimira byimazeyo abafana bacu nukuri baradufashije bishoboka pe ndabashimiye cyane cyane. Ngarutse kuruhande rwacu nkabakinnyi n’abatoza twese twahurije hamwe imbaraga, dushyira hamwe, twumvira abatoza bacu twiha intego maze iyo ntego iratuyobora tuyigenderaho none uyu munsi turishimye ko icyo twaharaniye tukigezeho.
Mugira neza yakomeje avuga ko bitari byoroshye ati: ndakubwiza ukuri shampiyona yacu imaze gukomera pe isigaye irimo guhatana cyane. Uyu mwaka ntabwo byari byoroshye pe, kari akazi gakomeye, kuko buri kipe yose muri uyu mwaka wa shampiyona irakomeye muri make iyi shampiyona yari ikomeye rwose gusa Imana ishimwe kuba iyiduhaye rwose.