E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC yazanye umwarimu uhugura abatoza b’abanyezamu

Ikipe y’ingabo z’igihugu yongereye imbaraga mu mitoreze y’abanyezamu bayo batozwa na Mugabo Alex wabaye umunyezamu ukomeye muri Mukura Victory Sports na Rayon Sports, nyuma yo kuzana Hassan Hassan Haj Taieb umwarimu w’abatoza b’abanyezamu warindiye amakipe akomeye yo ku mugabane w’Uburayi ndetse n’ikipe y’igihugu ya Maroc.


Hassan Taieb w’imyaka 57, ni inararibonye mu gutoza abatoza b’abanyezamu ku mubagane wa Afurika aho yagiye akorera mu bihugu bitandukanye nk’iwabo muri Maroc, Nigeria, Uganda n’ahandi. akaba azamara amezi atatu yongerera ubumenyi umutoza w’abanyezamu Mugabo Alex ndetse n’abanyezamu ba APR FC ari bo Rwabugiri Umar, Ahishakiye Herithier ndetse na Ntwali Fiacle.

Hassan Haj Taieb yasesekaye i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 01 Mutarama 2020 azanye n’umutoza mukuru Mohammed Adil Erradi, yakiniye ikipe y’igihugu cya Maroc y’abari munsi y’imyaka 15, 17 ndetse n’iy’abari munsi ya 19 mu gikombe cy’isi cy’1984 cyabereye muri Australia. Mu byiciro by’abakiri bato byose hamwe mu ikipe y’igihugu akaba yarakinnye imikino 20.

Nyuma yo kuva mu gikombe cy’isi, Taieb yaje kurindira ikipe nkuru y’igihugu cya Maroc guhera mu mwaka w’1987 ari nabwo yaje kwerekeza ku mugabane w’Uburayi nk’uwabigize umwuga mu gihugu cya Portugal aho yakinnye imyaka 14 mu makipe yo mu cyiciro cya mbere icyo gihe nka Penafiel ubu iri mu cyiciro cya kabiri, Deportivo Lousa, Sporting Piens na Deportivo Dejan yaje kuzamukana nayo mu cyiciro cya mbere mu mwaka wa 1992.

Nyuma yo gusezezera ku mupira w’amaguru mu mwaka w’1994, nyuma y’imyaka ibiri gusa yaje kwerekeza mu gihugu cya Espagne kwiga gutoza umupira w’amaguru maze ahabomera impamyabumenyi y’icyiciro cya B yahawe na Uefa, nyuma yakomereje mu Budage ahabonera iy’icyiciro cya A yahawe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu.

Nyuma yaje kugaruka iwabo muri Maroc maze yitabira amahugurwa yo gutoza abanyezamu yatangwaga na CAF nyuma ahabwa impamyabumenyi zo mu byiciro bya D,C na B.

Nyuma yo kubona izo myamyabumenyi yaje gutangira gutoza abana bari munsi y’imyaka 15 b’ishuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe ya Real Madrid riherereye muri Maroc, nyuma y’imyaka ibiri yakomereje amasomo yo gutoza abo bana i Madrid aho yatozwaga n’abatoza b’ikipe nkuru ya Real Madrid.

Aganira na APR FC Official Website, akaba yatangaje ko aje kongera urwego rw’imikinire y’abanyezamu ba APR FC ndetse n’ab’u Rwanda muri rusange kugira ngo igihugu kizagire abanyezamu beza mu minsi iri imbere.

Yagize ati: ” Nje hano kugira ngo nzamure urwego rw’abanyezamu ba APR FC, nimvuga urwego ntibyumvikane ko ruri hasi oya,  ahubwo hari bike by’ingenzi nje kongeramo. Narebye imikino y’iyi kipe itari myinshi ariko usanga harimo ibintu bimwe na bimwe byo gukosora, nk’uburyo bakorana na ba myugariro babo, uburyo basimbuka, uburyo bakina imipira ku kirenge, aho bawutanga, gupanga abakinnyi ku rukuta igihe hagiye guterwa imipira y’imiterekano, gusohoka n’ibindi tuzagenda turebera hamwe n’umutoza Mugabo.”

Agira icyo avuga ku ikipe ya APR muri rusange, akaba yatangaje ko ari ikipe nziza cyane ugereranyije uko yakinaga muri Cecafa ndetse n’aho iri kugeza ubu.

Yagize ati: ”APR FC ni ikipe nziza, isigaye ikina umukino mwiza ugereranyije na mbere, iri gutera imbere umunsi ku wundi kandi biragaragara ko mu gihe gito kiri imbere izaba iri mu makipe akina umukino mwiza muri aka karere”
Agira icyo avuga ku gihugu cy’u Rwanda muri rusange akaba yatangaje ko yakibonaga kuri interineti ariko yatunguwe n’uburyo yakibonye ugereanyije n’ahandi hose muri Africa yagiye akorera.

”Nabonaga igihugu cy’u Rwanda kuri interineti ni ubwa mbere mpakandagiye, nakoreye mu bihugu byinshi muri Afurika nka Maroc, Nigeria,Uganda n’ahandi Gusa natunguwe n’uburyo kiyobowemo. Isuku aho uca hose, abaturage bakira abashyitsi bamwenyura ndetse n’umutekano aho uca hose bigaragara ko ibi byose hari umuntu ubiri inyuma, iyo ufite igihugu kiyobowe neza kuri uru rwego bigaragara ko hari uwitanga amanywa n’ijoro kugira ngo ibi byose biboneke. Uwo muntu ndabimushimiye cyane.”
Uretse kuba Hassan azongera ubumenyi umutoza Mugabo ndetse n’abanyezamu ba APR FC, ubuyobozi bw’ikipe y’ingabo z’igihugu bukaba butangaza ko buzafungurira amarembo n’undi wese uzaba wifuza ubumenyi mu gihe cy’amezi atatu iyi nararibonye izamara mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published.