APR FC yatsinzwe na Marines FC ibitego 2-3 mu mukino wa gishuti wabaye ku munsi w’ejo ku Cyumweru i Shyorongi, mbere yo guhura na Gasogi kuri uyu wa Kabiri nabwo mu mukino wa gishuti.
N’umukino wari wateguwe kugira ngo ufashe umutoza Zlatko Krmpotić kureba urwego rwa buri mukinnyi, yaba abashyashya ndetse n’abari bahasanzwe. Wari umukino kandi wo gufasha umutoza kureba ahagomba kongerwamo imbaraga no gukosora amakosa amwe n’amwe yabonye.
Usibye uyu mukino, ikipe ya APR FC kandi mbere yo guhura na Amagaju FC mu mukino wo kwishyura wa shampiyona, APR izakina undi mukino wa gishuti na Gasogi United kuri uyu wa Kabiri saa cyenda n’igice 15h30′ i Shyorongi.
Iyi mikino ya gishuti yombi, izasigira umutoza ishusho nyayo y’urwego rwa buri mukinnyi, ndetse n’umwanya mwiza ku bakinnyi bashya kwiyereka umutoza, dore ko n’umutoza ari mushya muri iyi kipe