Ikipe ya Gasogi United yatsinze APR FC igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wakinwe ku gica munsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukuboza 2019, umukino wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.
Ni ubwa mbere iki ya Gasogi United itsinze APR FC mu mikino yose bamaze guhura yaba imikino ya gicuti ndetse n’umukino wa shampiyona bahuye kuva iyi kipe yazamuka mu cyiciro cya mbere.
Igitego kimwe rukumbi cya Gasogi United cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe ku munota wa 20’ w’umukino gitsinzwe na Tidiane Kone nyuma yo guhagarara nabi kwa bamyugariro ba APR FC.
Muri uyu mukino, hatanzwe amakarita ane y’umutuku arimo imwe yahawe Nabil Bekraoui umutoza wungirije wa APR FC wanatoje uyu mukino ndetse na Tidiane Kone nyuma yo gushyamirana ubwo Tidiane yasimburwaga yasohotse mu kibuga buhoro buhoro mu buryo bwo gukereza umukino.
Aba bombi bakomeje gushyamirana kugeza n’ubwo Tidiane Kone yari yageze ku ntebe ya yabasimbura akomeza guterana amagambo na Nabil bityo birangira buri umwe ahawe ikarita itukura.
Andi makarita yatanzwe ubwo Manace Matatu yagundaguranaga na Byiringiro Lague bakagerana hasi bashotorana maze umusifuzi arabahagurutsa bombi buri wese ahabwa ikarita y’umutuku bose berekeza mu rwambariro.
Nyuma yo gutsindwa igitego, APR FC bahise bakora impinduka mbere y’uko igice cya kabiri gitangira kuko abakinnyi nka; Ngabonziza Gylain, Younous Nshimiyimana, Claude Niyomugabo, Nshuti Innocent, Kevin Ishimwe, Heritier Ahishakiye (GK) basohokanye n’igice cya mbere kirangiye basimburwa na; Danny Usengimana, Fiacre Ntwari (GK), Manzi Thierry, Djuma Nizeyimana, Djabel Manishimwe na Ombolenga Fitina.
APR FC itangira kwiharira umupira ndetse banabona uburyo bwinshi bwo gutsinda ariko babura amahirwe mu minota ya nyuma. Nyuma yaho APR FC bakomeje gusimbuza bashaka igitego ari bwo Ntwari Fiacre yasimburwaga na Rwabugiri Omar (GK), Ishimwe Anicet aha umwanya Byiringiro Lague mu gihe Buteera Andrew yasimbuwe na Buregeya Prince.
APR FC bakomeje gusatira bashaka igitego cyo kwishyura ariko Gasogi United ikomeza kubabera ibamba iryama ku gitego cyabo ndetse umukino urangira Gasogi itsinze igitego 1-0.
Nyuma y’umukinoamakipe yombi yahuriye mu rwambariro basabana imbabazi ku myitwarire yagaragaye muri uyu mukino, bose bavuga ko nta rundi rwango ahubwo ko ari ishyaka ryo gushaka intsinzi rituma habaho ubwumvikane buke.