Thursday, September 28E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

APR FC yatsinze Police FC mu mukino wa gicuti

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino wa gicuti n’ikipe ya Police FC iyitsinda ibitego 3-0 byose byabonetse mu gice cya mbere.

Nyuma yo gusubukura imyitozo kuri uyu wa Mbere, ikipe y’ingabo z’igihugu yakiriye ikipe ya Police FC mu mukino wa gicuti, ni umukino wabereye kuri sitade Ikirenga, ni ku kibuga ikipe ya APR FC isanzwe ikorera imyitozo i Shyorongi.

Ibitego bitatu bya APR FC byabonetse muri uyu mukino byose byatsinzwe mu gice cya mbere cy’umukino bitsindwa na Nshimiyimana Yunussu, Nsanzimfura Keddy ndetse na kwitonda Alain (Bacca) washyizemo icya agashinguracumu.

Ni umukino wakinwe mu rwego rwo kwitegura neza umukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona ikipe ya APR FC izakiramo Gasogi kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Werurwe umukino uzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *