ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino wayo wa kabiri muri itatu bazakina kuva shampiyona yahagarikwa bitegura shampiyona ya 2020-2021.
Ni shampiyona izatangira mu minsi itanu iri imbere, dore ko izatangira tariki ya 01 Gicurasi 2021, ni shampiyona izakinwa mu buryo bw’amatsinda aho ikipe nka APR FC iri mu itsinda rya A ihuriyemo n’amakipe nka Bugesera AS Muhanga na Gorilla.
Mu mukino wakinwe kuri iki Cyumweru wahuje APR FC na Marines waje kurangira intsinzi itashye mu ikipe ya APR FC itsinze ibitego bibiri ku busa, ni umukino kandi wakinwe iminota 50 igice cya mbere n’indi 50 igice cya kabiri aho ikipe zose zagiye zikora impinduka zitandukanye kuko abakinnyi bose bahawe umwanya wo gukina uyu mukino.
<span;>Ibitego bya APR FC bikaba byatsinze na Manishimwe Djabel, i cyambere yagitsinze ku munota wa 23′ ikindi agitsinda ku munota wa 42′ ikipe ya APR FC ikaba iri bukomeza imyitozo kuri uyu wa Mbere, dore ko kuri uyu wa Gatatu izakina undi mukino wa gicuti mbere y’uko shanpiyona itangira.
News Today 24 https://greennewdealnews.com/2017/08/24/henry-kissinger-reflects-on-the-north-korea-crisis-and-the-u-s-relationship-with-china/feed/