Thursday, September 28E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

APR FC yatsinze Garilla FC mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona

ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino wayo w’umunsi wa mbere wa shampiyona na Gorilla FC, iyitsinda ibitego bibiri kuri kimwe, amakipe yombi abarizwa mu itsinda A.

Ni umukino wabereye mu karere ka Huye kuri stade Huye, ari naho ikipe ya APR FC izajya yakirira imikino yayo ya shampiyona ya 2020-2021, ni umukino kandi wabanjirijwe n’umuhango wo gushyikiriza APR FC igikombe cyayo cya shampiyona ya 2019-2020 yegukanye idatsinzwe umukino n’umwe.

Umuyobozi wa APR FC ashyikirizwa igikombe
Kapiteni Manzi amaze guhabwa igikombe
  Ikipe yose yishimira igikombe yegukanye

Nyuma y’uwo muhango amakipe yombi yinjiye mu kibuga atangira kwishyushya, saa cyenda zigeze atana mu mitwe, maze ikipe y’ingabo z’igihugu ibasha gutahana amanota atatu y’umunsi wa mbere wa shampiyona itsinze Gorilla FC ibitego 2-1.

Ni ibitego bya tsinzwe na Nsanzimfura Keddy ku munota wa 13′ ndetse na rutahizamu Nshuti Innocent ku munota wa 19′ mbere y’uko Gorilla nayo itsinda igitego cyayo kimwe rukimbi yabonye muri uyu mu kino ku munota wa 82′ umukino urangira ari 2-1.

Tubibutse ko ari shampiyona ikinwa mu buryo bw’amatsinda aho ikipe nka APR FC iri mu itsinda rya A ihuriyemo n’amakipe nka Bugesera AS Muhanga na Gorilla. APR FC ikaba izasubira mu kibuga kuwa Gatatu isura AS Muhanga.

1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *