Ikipe ya APR FC yakuye amanota atatu kuri Sunrise FC nyuma yo kuyitsindira iwayo ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere.
Uyu mukino watangiye ukerereweho iminota 4 yose, umukino waje gutangira amakipe yombi atangira umupira ukinirwa hagati cyane ubona ko asa narimo kwigana, gusa ntibyatinze APR FC yatanze Sunrise kwinjira mu mukino itangira kuyataka ibona uburyo bwinshi kandi bwiza gusa kububyaza umusaruro biranga. Gusa abasore ba Petrović bakomeje gushakisha uburyo babonamo igitego ariko uburyo bwiza bagiye babona cyane cyane umusore Byiringiro Lague ndetse Na Muhadjili ntibabasha kububyaza umusaruro igice cya mbere kirangira nta gitego kibonetse ku mpande zombi.
Igice cya kabiri, amakipe yombi nabwo yatangiye yigana umupira nabwo ukinirwa hagati cyane, gusa APR FC nabwo yongera kwinjira mbera mu mukino itangira kwataka cyane Sunrise, gusa byasabye Petrović kubanza gukora impunduka kugira ngo abone igitego, niko gukuramo Sekamana Maxime asimburwa na Issa Bigirimana, nyuma y’iminota umunani gusa akigera mu kibuga ku munota wa 71 ku mupira mwiza yari ahawe na Lague, Isaa nawe ntiyazuyaje yahise awuboneza mu rushundura.
APR FC yakomeje kwataka cyane ishakisha igitego cya kabirinabwo ntibyatinze na none ku munota wa 75, Byiringiro Lague yazamukanye umupira ahereza neza Amran nawe ateye ishoti umupira ukurwamo na myugariro wa Sunrise awuhera Iranzi maze nawe awushyira ku mutwe umupira uruhukiea mu rushundura abakinzi ba APR FC barushaho kwizera intsinzi. Umutoza Petrović yakomeje gushakisha uko yabona ibindi bitego ari nako yagendaga akora impinduka zitanduka akuramo Iranzi asimburwa na Savio ndetse na Muhadjili asimburwa na Butera bashakisha ibindi bitego ntibyabakundira umukino urangira ari ibitego 2-0.
APR FC ikaba yahise igaruka i Kigali uyu munsi bakaba baruhutse bazakomeza imyitozo ku munsi w’ejo kuwa kabiri saa kumi i Shyorongi bitegura umukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona uzabahunza na Marine FC kuri uyu wa gatanu.