Igitego 1-0 cyatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco ku munota wa 22 ni cyo APR FC yatsindiye Sunrise FC ku mbehe yayo Stade Golgota mu Karere ka Nyagatare.
Wari umukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona wakinwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 04/02/2023, ukaba usize APR FC ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona.
Umukino watangiye Sunrise FC yari imbere y’abafana bayo ishaka kubanza igitego mu izamu rya APR FC ryari ririnzwe na Ishimwe Pierre, ariko iyi kipe y’ingabo yihagararaho, ndetse ntiyatinze guhita yinjira neza mu mukino, irawuyobora.
Byayihiriye rero, maze kuri penalty yakozwe ku munota wa 22, Ruboneka Jean Bosco ahita yinjiza igitego abafana bajya mu bicu.
APR FC ntiyaciriye aho, ahubwo yakomeje kotsa igitutu Sunrise FC ishaka igitego cya kabiri ariko ba myugariro bihagaraho, usibye ko n’amahirwe atakunze gusekera ba rutahizamu nka Yannick Bizimana na Byiringiro Lague, bituma igice cya mbere kirangira bikiri igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri byakomeje bityo, maze ku munota wa 62, Umutoza wa APR FC, Ben Moussa akora impinduka eshatu mu zashegeshe ubusatirizi bwa Sunrise FC, aho Mugisha Gilbert, Ishimwe Christian na Mugunga Yves binjiye mu kibuga basimbuye Ishimwe Anicet, Ruboneka Bosco na Bizimana Yannick.
Umukino wabaye nk’utangiye bushya, Sunrise FC ishyirwa ku nkeke ariko igitego gikomeza kubura kugeza ubwo umukino warangiraga bikiri igitego 1-0.
Nyuma y’uyu mukino, APR FC ifite amanita 37 ikaba iya mbere ku rutonde rwa shampiyona, aho ikurikiwe na Gasogi United ifite amanita 35.
APR FC izagaruka mu kibuga yakira Rayon Sports ku munsi wa 19 wa shampiyona, umukino uzabera kuri Stade Huye.