APR FC yatije Kategaya Elia muri Vision FC na Ishimwe Jean René muri Marine FC kugirango babone amahirwe yo kubona imikino ihagije.
Ubuyobozi bwa APR FC bwafashe icyo cyemezo bumaze kubona ko aba ari Abakinnyi beza bafite impano kandi bakiri bato ariko bakaba batabona umwanya uhagije wo gukina.
Aba bakinnyi bombi bagiye gukinira ayo makipe mu gihe cy’amezi atandatu asigaye ngo uyu mwaka w’imikino wa 2024-2025 urangire.
Aba bakinnyi bombi bazamukiye muri APR Football Academy (APR FA) bakomereza mu INTARE FC, maze Kategaya Elia aca muri Mukura VS mu gihe Ishimwe Jean René we yaciye muri Marine FC mbere y’uko baza muri APR FC nkuru.



