E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC yatangiye kwitegura umukino uzayihuza na Espoir

Ikipe ya APR FC yatangiye kwitegura umukino uzayihuza na Espoir kuri uyu wa Gatanu i Rusizi umukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league igeze w’umunsi wa cumi na kane,

Kuri uyu wa Mbere nibwo batangiye kwitegura uyu mukino, bakaba basoje imyitozo ya mbere yakozwe mu gitondo yatangiye saa tatu (09h00) iyi myitozo ikaba yakozwe n’abakinnyi batakinnye ku Cyumweru ubwo APR yakinaga na AS Muhanga ikayitsinda 2-1.

Muri iyi myitozo kandi, hagaragayemo umusore Anderw Butera wari umaze iminsi ari mu mvune. Butera aheruka kugaragara mukibuga ubwo APR yakinaga na Club Africain mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions league muri Tunisia, arinaho yakuye iyo imvune.

Uyu munsi APR ikaba iri bukore imyitozo kabiri ku munsi, ubu bakaba basoje iya mu gitondo, mu gihe indi myitozo iri nimugoroba saa kumi (16h00) i Shyorongi, ariko iyi saa kumi ikaza gukorwa n’abakinnyi bose.

Leave a Reply

Your email address will not be published.