E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC yatangaje urutonde rw’abakinnyi bazitabira imikino y’irushanwa ry’Agaciro Football Tournament 2019

Ubuyobozi bwa APR FC bwamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi bazitabira imikino y’irushanwa ry’Agaciro Football Tournament 2019 rigomba gutangira kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Nzeri, aho ikipe ya APR FC izacakirana na Mukura VS mu mukino ufungura iri rushanwa.

Ikipe ya APR FC ikaba imaze iminsi yitegura iri rushanwa ritegurwa n’Ikigega Agaciro Development Fund bafatanyije na Ferwafa ndetse yanakinnye imikino ya gicuti itandukanye, indi nkuru nzinza ku bakunzi ba APR FC n’uko bamwe mu bakinnyi bari bafite imvune nka Nshuti Innocent,Nizeyimana Djuma ndetse na Mushimiyimana Mohammed bose bamaze gutangira imyitozo kandi bakaba bameze neza.

Umutoza Mohammed Adil Erradi n’abasore bakaba bakomeje imyitozo nyuma y’uko ku munsi w’ejo kuwa Kabiri bakoze inshuro ebyiri, n’uyu munsi bakaba bari bukore kabiri.

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.