E-mail: administration@aprfc.rw

AMAFOTO: APR FC yasubukuye imyitozo nyuma y’ikiruhuko cya Noheli

Ikipe y’ingabo z’igihugu yasubukuye imyitozo  mu gitondo cyo kuri uyu wa kane Tariki ya 26 Ukuboza nyuma y’ikiruhuko cya Noheli, ku kibuga cy’imyitozo cya Shyorongi.

Iyi myitozo yayobowe n’umutoza wungirije Dr Nabyl Berkaoui, yakozwe n’abakinnyi 22 batarimo  rutahizamu Mugunga Yves, Niyonzima Olivier Sefu ndetse na Muhammed Mushimiyimana bakina hagati mu kibuga bafite imvune zoroheje bahuye nazo mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona APR FC yatsinzemo Rayon Sports ibitego 2-0 kuri Stade Amahoro Tariki 21 Ukuboza 2019.

Myugariro w’iburyo Omborenga Fitina yagarutse mu myitozo nyuma yo gukina umukino wose APR FC yatsinzemo Rayon Sports ibitego 2-0
Manishimwe Djabel ukina afasha abasatira izamu yagarutse mu myitozo yitegura AS Kigali
c
Bukuru Christopher mu myitozo yo kuri uyu wa Kane

APR FC itaratsindwa umukino n’umwe wa shampiyona ya 2019-20, mu mikino 15 imaze gukina mu gice kibanza cya shampiyona ikaba iri ku mwanya wa mbere ku n’amanota 37, ikaba yitegura umukino w’umunsi wa 16ari nawo wa mbere w’imikino yo kwishyura ya shampiyona izahuramo na AS Kigali Tariki 04 Mutarama 2020 kuri Stade ya Kigali, umukino ubanza wabaye Tariki ya 04 Ukwakira, amakipe yombi akaba yaranganyije 1-1.

Myugariro w’ibumoso Imanishimwe Emmanuel yagarutse mu myitozo nyuma y’ikiruhuko cya Noheli
Mutsinzi Ange yagarutse kwitegura AS Kigali nyuma yo kwitwara neza imbere ya Rayon Sports
Ishimwe Kevin mu myitozo
Nshimiyimana Yunusu nawe aritegura imikino yo kwishyura wa shampiyona
Ishimwe Kevin w’imyaka 16 yiteguye gukina imikino myinshi haba mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ndetse n’igikombe cy’amahoro
Nshuti Innocent yari mu bakinnyi 18 bifashishijwe ku mukino wa APR FC na Rayon Sports
Umutoza wungirije ari nawe wongera ingufu Umunya-Maroc Dr Nabyl Berkaoui yereka umunyezamu Ntwali Fiacle aho agomba guhagarara igihe asaba umupira
Rutahizamu Nizeyimana Djuma ni umwe mu batebya cyane mu ikipe ya APR FC
Kapiteni Manzi Thierry wanatsinze kimwe mu bitego bibiri APR FC yatsinze Rayon Sports yagarutse mu myitozo kwitgura AS Kigali
Rutahizamu Mugunga Yves yakoreye iruhande rw’ikibuga kubera imvune yoroheje yahuriye nayo mu mukino APR FC yakiriyemo Rayon Sports kuri Stade Amahoro

Leave a Reply

Your email address will not be published.