Friday, September 29E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

APR FC yashyikirije Nkomezi Alex ibarwa imwemerera gutandukana nayo

Kuwa Gatatu Tariki 15 Nyakanga 2020, ubuyobozi bwa APR FC bwashyikirije Nkomezi Alex ibarwa imusezerera nyuma y’umwaka umwe ari umukinnyi wayo.

Nkomezi w’imyaka 28 usanzwe akina mu kibuga hagati, yerekeje mu ikipe y’ingabo z’igihugu mu mpera z’umwaka wa shampiyona 2018-19 aturutse muri Mukura Victory Sports, aho yaje gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri ari umukinnyi wayo.

APR FC ikaba ishimira cyane Nkomezi Alex ubwitange yayigaragarije mu gihe yari umukinnyi wayo ndetse inaboneraho kumwifuriza ishya n’ihirwe aho azakomereza urugendo rwe rw’umupira w’amaguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *