Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu saa kumi n’igice, ikipe y’ingabo z’igihugu yahagurutse i Shyorongi yerekeza ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe igiye kurira indege iyijyana mu mujyi wa Nairobi gukina umukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions league na Gor Mahia.
Saa mbiri zuzuye z’umugoroba, nibwo indege ya Rwandair yari itwaye abagize itsinda rya APR FC yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kanombe igera ku kibuga cya Kenyatta International Airport mu mujyi wa Nairobi saa tatu na cumi n’itanu.
Abakinnyi, abatoza ndetse n’abandi bashinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe bagera kuri 32 basesekaye kuri Hoteli ya Ole Sereni saa tanu z’ijoro. Iyi Hoteli ikaba iherereye mu mujyi rwagati wa Nairobi ndetse ku birometero bitanu uvuye kuri Stade ya Nyayo ari nayo izaberaho umukino kuwa Gtandatu tariki 5 Ugushyingo saa cyenda za Kigali ari zo saa kumi za Nairobi.
Ikipe yerekeje muri Kenya ifite intego yo gutsinda uyu mukino kugira ngo ishimangire itike izayigeza mu ijonjora rya kabiri ry’aya marushanwa ariryo ribanziriza amatsinda ya CAF Champions league.
APR FC yajyanye abakinnyi 23:
Abanyezamu:
Rwabugiri Umar, Ahishakiye Herithier.
Ba myugariro:
Omborenga Fitina, Ndayishimiye Dieudonne, Buregeya Prince, Manzi Thierry (Kapiteni), Mutsinzi Ange, Rwabuhihi Aimé Placide, Imanishimwe Emmanuel na Niyomugabo Claude.
Abakina hagati:
Mushimiyimana Mohammed, Ruboneka Jean Bosco, Niyonzima Olivier ‘Seifu’, Nsanzimfura Keddy, Manishimwe Djabel na Bukuru Christopher.
Ba rutahizamu:
Byiringiro Lague, Usengimana Danny, Mugunga Yves, Bizimana Yannick na Tuyisenge Jacques.
Amafoto y’ikipe ihaguruka i Shyorongi
Ikipe yinjira muri Rwandair yerekeza Nairobi
APR FC isesekaye i Nairobi