Ikipe y’ingabo z’igihugu yageze mu karere ka Ngoma mu ntara y’Uburasirazuba, gukina umukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere ry’igikombe cy’Amahoro 2020 na Etoile de l’Est itungurwa n’abafana bayo bayisanganiye bayiha ikaze muri aka karere.
Umukino ubanza wabereye kuri Stade ya Kigali Tariki ya 04 Gashyantare, APR FC itsinda Etoile de l’Est igitego 1-0 cyatsinzwe na Niyonzima Olivier Seifu ku munota wa gatanu w’inyongera wari winjiyemo asimbuye.
APR FC iyobowe n’umutoza mukuru Adil Mohammed Erradi ikaba, yahagurukanye abakinnyi 20 barimo na rutahizamu Mugunga Yves uri bukurikirane uyu mukino n’ubwo afite ikibazo cy’imvune. APR FC niramuka yitwaye neza ikaza guhita ikomeza muri 1/8 cy’irangiza.