APR FC yasesekaye mu Mujyi wa Huye, aho igiye guhangana n’Amagaju FC mu mukino w’ikirarane ari na wo usoza imikino ibanza ya Rwanda Premier League 2024-2025.
Ni umukino uzabera kuri Stade Huye kuri iki cyumweru tariki ya 12/01/2025 saa cyenda z’amanywa (3:00pm).
APR FC yajyanye Abakinnyi bayo bose, dore ko kugeza ubu nta n’undi ufite ikibazo cy’imvune usibye Byiringiro Jean Gilbert umaze gusiba imikino ibiri iheruka.
AMAFOTO: