E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC yaraye igarutse mu Rwanda


Ikipe y’ingabo z’igihugu yaraye igarutse i Kigali ivuye mu rugendo yari yagiyemo muri Djibouti aho yari yagiye gukina umukino wa Total CAF Champions League na Mogadishu City Club aho banganyije 0-0.

APR FC yakoze urugendo rurerure kugira ngo igere muri Djibouti, yahagurutse mu Rwanda tariki 09 Nzeri saa saba z’ijoro (01h20′) ica i Burundi ibona gukomeza ijya muri Ethiopia ihagera saa kumi n’ebyiri n’iminota mirongo itanu n’itanu za mugitondo (06h55′) iva ku kibuga cy’indege saa satatu n’iminota mirongo itatu (09h30′) igera muri Djibouti saa y’ine n’iminota mirongo itatu n’itanu (10h35′).

Ubu APR ikaba igarutse i Kigali nabwo yakoze urundi rugendo rungano n’urwo yakoze igenda, ikaba igiye gukomeza kwitegura umikino wo wishyura wa CAF Champions League na Mogadishu City Club ugomba kuba kuri iki Cyumweru tariki 19 Nzeri kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.