Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

APR FC yaraye igarutse i Kigali, nyuma yo gusezererwa muri CECAFA Kagame Cup

Nyuma y’iminsi icumi APR FC yari imaze iri muri Tanzania  i Dar es Salaam mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2018, yagarutse i Kigali kuri uyu wa gatandatu ku isaha ya saa 20H30, nyuma yo gusezererwa muri aya marashanwa itabashije kurenga amatsinda.

Nyuma yo gukina umukino wa nyuma wa shampiyona, bukeye bwaho nibwo APR FC yuriye indege yerekeza muri Tanzania, aho yatumiwe mu marushanwa ya CECAFA Kagame Cup habura iminsi icumi gusa ngo amarushanwa atangire. Tubibutse ko APR FC yasimbuye Saint-George yo muri Ethiopia nyuma yo kuvuga ko itazabasha kwitabira aya marushanwa.

Umukino wa mbere yakinnye muri aya marushanwa yatsinzwe na Singida United yo muri Tanzaniza ibitego 2-1,  umukino wa kabiri, APR FC nabwo yakinnye na Simba SC yo muri Tanzania yongera gutsindwa ibiyego 2-1. Umukino wa nyuma mu itsinda, APR FC yakoze ibyasabwaga kugira ngo ibe yabona amahirwe yo kuba yazamuka mu makipe yabaye aya gatatu, ariko yatsinzwe bidakabije, maze itsinda Dekedaha yo muri Somalia ibitego 4-1, gusa isezererwa kubera kwitwara neza kw’amakipe yo mu yandi matsinda.

Birumvikana ntabwo buri mukinnyi yari afite ibyishimo ari naho kapiteni Mugiraneza Jean Baptiste yahereye avuga ko bitagenze neza nkuko babyifuzaga, ndetse anaboneraho gusaba imbabazi abayobozi n’abakunzi ba APR FC kuba bataritwaye neza muri CECAFA.

“Mbere na mbere ndagira ngo mu izina ry’abakinnyi bagenzi banjye mbanze nsabe imbabazi abayobozi n’abakunzi ba APR FC, tumaze igihe tutitwara neza mu mikino yo hanze, nk’abakinnyi turimo gushaka igituma bitagenda neza. Kuva nagera muri APR FC ni ubwa mbere ibi babaye, tugasezererwa mu matsinda ya CECAFA, ariko byose byatewe n’impamvu zitandukanye. Twakoresheje imbaraga nyinshi kugira ngo twegukane shampiyona. CECAFA twayimenye nyuma, ntabwo twayiteguye neza. Umukino wa mbere twawukinnye abakinnyi bataramera neza, uwa kabiri ntako tutagize biranga kandi mu mupira bibaho. Jye n’abagenzi banjye turabizeza ko tugiye kubaha igikombe cy’Amahoro.

APR FC ikaba igiye gutangira kwitegura igikombe cy’Amahoro, aho izahura na Police FC muri ¼, imikino yombi iteganyijwe tariki ya 20 n’iya 23 Nyakanga, bakaba bazatangira imyitozo ku munsi w’ejo kuwa Mbere saa 09H00 i Shyorongi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *