Ku mugoroba wo kuwa Kane ikipe y’ingabo z’igihugu yapimishije abakozi bayo bose icyorezo cya COVID-19, mbere yo guhura na Gor Mahia kuwa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo mu mukino w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions league.
Abakinnyi 29, abatoza bane n’abandi bakozi bashinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe nibo bapimiwe mu mwiherero i Shyorongi iminsi ibiri mbere yo guhura na Gor Mahia.


APR FC yaherukaga gupimisha abakozi bayo ku nshuro ya gatandatu, ku Cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo, yongeye nyuma y’icyumweru ine nk’uko kugira ngo harebwe ubuzima bw’abakozi bayo mbere y’umukino.
Umukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions league APR FC izakiramo Gor Mahia uzakinwa kuwa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo saa cyenda zuzuye z’umugoroba kuri Stade ya Kigali, mu gihe uwo kwishyura uzakinirwa muri Kenya hagati ya tariki ya 4na 6 Ukuboza 2020.
Ikipe y’ingabo z’igihugu ifite intego yo kugera mu matsinda ya CAF Champions league, gutwara CECAFA Kagame Cup ndetse no kwegukana ibikombe byose bikinirwa imbere mu gihugu umwaka utaha w’imikino.







