Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino wayo w’ikirarane w’umunsi wa gatatu wa shampiyona na Etincelles, aho amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa.
Ni umukino wabereye mu karere ka Rubavu kuri stade Umuganda, ari naho ikipe ya Etincelles yakirira imikino yayo, ni umukino watangiye saa cyenda zuzuye, ni umukino kandi ikipe y’ingabo z’igihugu yakinaga idafite rutahizamu wayo Byiringiro Lague.
Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba izasubira mu kibuga kuuri iki Cyumweru aho izakira Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona umukino uzabera kuri stade ya kigali i Nyamirambo sa cyenda zuzuye.