E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC yanganyije na Etincelles mu mukino wa gicuti

Ni mu mukino wa gicuti, APR FC yakinaga yitegura guhura na Etoile du Sahel yo mu gihugu cya Tunisia mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions league, ikipe y’ingabo z’igihugu inganyije na Etincelles FC 0-0 ku kibuga cya Shyorongi.

Ni umukino waranzwe ko guhanahana mu kibuga hagati ku mpande zombi by’umwihariko mu gice cya kabiri cy’umukino. Ikipe ya APR FC yihariye cyane umupira ari nako bagiye babona uburyo bwinshi ariko ntibabasha kububyaza umusaruro.

Ikipe ya APR FC yabanje mu kibuga

Nyuma y’uyu mukino ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba igiye gukomeza imyotozo yitegura undi mukino wa gicuti uzabahuza na Kiyovu Sports kuri uyu wa Gatanu kuri stade ya Kigali i Nyamirambo

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.