Kuri uyu wa Kane Tariki 22 Ukwakira, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu iguye miswi 1-1 na AS Kigali mu mukino wa gicuti mu rwego rwo kwitegura umwaka utaha w’imikino cyane cyane imikino ya CAF Champions League, wabereye ku kibuga cy’imyitozo cya Shyorongi.
Umukino watangiye APR FC ihanahana neza ari nako inanyuzamo igasatira iciye mu mpande ibifashijwemo na myugariro w’iburyo Omborenga Fitina wazamukanaga umupira ahanahana neza na Usengimana Dany wakinaga imbere ye. Byiringiro Lague nawe wazamukiraga ku ruhande rw’ibumoso ku mipira myiza yasunikirwaga na Niyonzima Olivier Seifu ndetse na Manishimwe Djabel na Keddy bakinishijwe ari babiri mu kibuga hagati byatumye rutahizamu Bizimana Yannick wasatiraga abona uburyo bwinshi imbere y’izamu rya AS Kigali ryari ririnzwe na Bate Shamiru.
Ikipe ya APR FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa 33 ubwo Mugunga Yves yatsindaga igitego akinjiramo asimbuye Bizimana Yannick ku munota wa 30 mbere y’uko Hakizimana Muhadjili asinda igitego cyo kwishyura kuri coup franc ku ruhande rwa AS Kigali ku munota wa 52 w’umukino ari nako umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.
Mu gice cya kabiri umutoza Mohammed Adil yakuyemo abakinnyi icyenda muri cumi n’umwe bari babanjemo maze aha amahirwe abandi bari babanje ku ntebe y’abasimbura, agumishamo Niyonzima Olivier Seifu warangije umukino ndetse na Mugunga wari wasimbuye mu gice cya mbere.
Ni umukino wakurikiwe n’umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent wari waje kureba urwego rw’abasore be yahamagaye bamaze ibyumweru bitatu batangiye imyitozo, nyuma y’umukino akaba yanabasabye gukomereza aho bagakora cyane kuko ikipe y’igihugu ibahanze amaso.
Nyuma y’uyu mukino aya makipe yombi APR FC na AS Kigali azakina umukino wo kwishyura ku Cyumweru Tariki 25 Ukwakira kuri stade ya Kigali i Nyamirambo. Tubibutse ko aya makipe yombi azaserukira u Rwanda mu mikino nyafurika.